RFL
Kigali

Bakunda ubuyobozi! Igisobanuro n’imiterere y’abitwa ba Pierre

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:14/05/2024 16:49
0


Pierre ni izina ry’abahungu, rikaba rikomoka ku rindi riri mu rurimi rw’Ikigereki “Pétros” bivuga urutare rukomeye. Iri zina, riri mu ya mbere akunzwe cyane mu Bufaransa no mu bindi bihugu nka Canada.



Kubera uburyo izina Pierre ryamamaye cyane i Burayi, usanga rigaragara mu ndimi nyinshi zo kuri uyu mugabane aho nko mu Gitaliyani yitwa ‘Pietro’, Icyespanyol ni ‘Pedro’, Ikidage ni ‘Pier’ na ‘Pyotr’ mu Kirusiya.

Bimwe mu biranga ba Pierre:

Ba Pierre bakunda ubuyobozi no kubaho mu buzima bumva bisanzuye. Ni abanyembaraga kandi bakorera ku ntego bagakora n’iyo bwabaga kugira ngo bazigereho, bagakunda no guhirwa no kuba abatunzi.

Ba Pierre, bibonamo cyane ibijyanye n’ubucuruzi ariko kandi bakanabugiriramo amahirwe yo kubona umusaruro ufatika.

Ba Pierre bagira ubushobozi bwo kuyobora itsinda ry’abantu benshi, byagera mu gukemura ibibazo bakaba intyoza. Bakunda kubyaza umusaruro buri kintu kibakikije cyane ko batagira icyo basuzugura niyo cyaba kigaragara nkaho ari gito, bikaba ari nabyo bibafasha kuba abatunzi.

Igishimisha ba Pierre si uko bakoze akazi gusa ahubwo iyo bageze ku ntego bihaye ni cyo kibanezeza bakumva banyuzwe.

Hari ibihangange bitandukanye bifite iri zina nka Pierre Emerick Aubameyang wabaye rutahizamu w’Ikipe ya Arsenal; Pierre Jean Marie Laval wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa, Dr. Pierre Damien Habumuremyi wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda n’abandi.

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND