RFL
Kigali

#Kwibuka30: Abarimo ababyinnyi barangajwe imbere na Jojo Breezy basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali biha umukoro- AMAFOTO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:1/05/2024 20:09
0


Ababyinnyi batandukanye bakomeye mu Rwanda, basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, biha umukoro wo guhangana na Jenoside n’abagikwirakwiza ingengabitekerezo, ndetse no gusigasira iterambere ryagezweho nyuma y’ibyabaye.



Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 1 Gicurasi 2024, aho ababyinnyi barimo Jojo Breezy, Divine Uwa, Shakira Kay, Deejay Kavori wabaye umu-Dj w’umwaka mu 2023 muri Mützig Amabeats; Kem Lion na Sano Brown. 


Jojo Breezy uri mu babyinnyi bagezweho mu Rwanda mu ndirimbo zitandukanye, yabwiye InyaRwanda ko iki gikorwa bagiteguye bagamije kongera kwiga amateka no kuyasigasira.


Ati “Ni igikorwa twatekereje mu rwego rwo kongera kwiga amateka no kuyasigasira. Nk’urubyiruko kandi ni ugukomeza kubera bagenzi bacu urugero mu kwiga amateka, bamwe muri twe bari bahageze bwa mbere abandi bari barahaje ariko amateka kugira ngo atibagirana tuba tugomba kuyabwirana no kuyiyibutsa kugira ngo ibyabaye bitazasubira ukundi.’’


Yakomeje avuga ko umukoro bihaye ari ugusigasira ibyo igihugu cyagezeho nyuma y’ibyabaye. Ati “Nubwo ibi byose byabaye ntabwo abantu baheranwe n’agahinda ahubwo turakataje mu iterambere. Ni ikintu cyo kwishimira kandi ni umukoro w’urubyiruko mu gutanga umusanzu.’’


Divine Uwa nawe yunze mu rya mugenzi we ko agiye kongera imbaraga mu kwigisha urubyiruko guca ukubiri n’amacakubiri, ikindi kandi agakomeza ababuze ababo muri ibi bihe. Ati “Ni ugukomeza kwigisha urubyiruko bagenzi banjye ndetse no guhumuriza abagizweho ingaruka na Jenoside cyane cyane ababuze ababo.’’


Shakira Kay yavuze ko ibigaragara ku rwibutso ari igihamya cy’uko Jenoside yakorewe Abatutsi yabayeho kandi yateguwe igihe kinini bityo ko kwamagana abagifite imyumvire yo kuyipfobya ari umukoro urubyiruko rukwiriye gufata. Ati “Urubyiruko dukwiriye gufata iya mbere mu kurwanya ingengabitekerezo ndetse no kwamagana abakiyipfobya.’’


Yakomeje ati “Imyaka 30 irashize bibaye ikindi navuga ni uko nk’urubyiruko twakomeza gutera intambwe mu y’Inkotanyi zahagaritse Jenoside, urundi rugamba dufite ni uguteza imbere igihugu.’’


Aba babyinnyi na bagenzi babo bajyanye muri iki gikorwa babifashijwemo na Kigali Dopik Electronics LTD, isanzwe icuruza ibikoresha by’ikoranabuhanga nka mudasobwa, telefone n’ibindi bitandukanye aho ikorera mu Mujyi muri Makuza M Peace Plazza ahateganya na Parking.

Aba basore n'inkumi basuye urwibutso rwa Gisozi 
Bafite umuhate wo guteza imbere igihugu Aba basore n'inkumi basuye urwibutso ku bufatanye na Dopik Electronics Bashyize indabo aharuhukiye imibiri 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND