Kigali

Umwimukira wa Mbere wabaga mu Bwongereza yoherejwe mu Rwanda

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:1/05/2024 13:26
0


Ibinyamakuru byo mu Bwongereza byatangaje ko umwimukira wa Mbere wahabaga yoherejwe mu Rwanda. Aya makuru yanemejwe na Guverinoma y'u Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki 1 Gicurasi 2024.



Ibinyamakuru byo mu Bwongereza byatangaje ko ku wa Mbere tariki 29 Mata 2024, u Bwongereza bwohereje mu Rwanda umuntu wa mbere waje muri icyo gihugu ahasaba ubuhungiro kandi akaba yaje mu Rwanda ku bushake bwe.

Mu cyumweru gishize ni bwo Leta y'u Bwongereza yemeje itegeko ryemerera icyo gihugu kohereza mu Rwanda abimukira baza mu Bwongereza mu buryo butemewe n’amategeko.

Umuntu wa mbere wohereje mu Rwanda ni umugabo wavuye mu Bwongereza nyuma yo kwimwa ubuhungiro nk'uko byemezwa n’itangazamakuru ryo mu Bwongereza, n’ibiro ntaramakuru by’u Bufaransa, AFP.

Ikinyamakuru Le Monde na cyo cyandikirwa mu Bufaransa, cyatangaje ko ku wa Mbere uyu muntu ukomoka muri kimwe mu bihugu bya Afurika, yuriye indege y’ubucuruzi iva mu Bwongereza yerekeza mu Rwanda.

Le monde ivuga ko mu rwego rwo kuba yaremeye ku bushake kujya mu Rwanda azahabwa amadolari ya Amerika 3700, ni ukuvuga akabakaba Miliyoni enye uyavunje mu manyarwanda. Gusa aya makuru ntaremezwa n’inzego z’ubutegetsi zo mu Bwongereza.

Ministri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak, yari yatangaje ko indege za mbere zitwaye mu Rwanda abasaba ubuhungiro mu Bwongereza zizatangira guhaguruka mu kwezi kwa Karindwi uyu mwaka.

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y'u Rwanda, Alain Mukuralinda, aganira na  RBA, yavuze ko uyu munyafurika yahisemo koherezwa mu Rwanda ku bushake nyuma y'uko ibyangombwa bimwemerera kuba mu Bwongereza birangiye. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND