Kompanyi y'indege ya Kenya Airways yafashe icyemezo cyo guhagarika ingendo zayo zerekeza muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo guhera kuri uyu wa Kabiri.
Nkuko bigaragara mu itangazo ryasinyweho na Allan Kilavuka, Umuyobozi Mukuru wa Kenya airways, yatangaje ko iki cyemezo cyafashwe bitewe n’abakozi babo bafunzwe n’urwego rushinzwe ubutasi mu Gisirikare cya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo, DEMIAP.
Yagize ati “Gukomeza gufungwa kw’abakozi bacu kwatumye bidashoboka gukomeza ibikorwa byacu i Kinshasa, birimo serivisi zihabwa abakiliya, gupakira no gukapurura n’uburyo burebana no gucunga umutekano, hamwe n’imikorere myiza. Dusabye ko abakozi bacu bafatwa kimuntu, bakanubahwa mu gihe bafunzwe mu buryo butemewe n’amategeko.”
Aba bakozi babiri b'iyo sosiyete yo muri Kenya, batawe muri yombi tariki ya 19 Mata 2024, ubwo bakekwagaho kwemera ko imizigo itagira ibyangombwa ijya mu ndege ya Kenya Airways. Iyi sosiyete yasobanuye ko ibyo bashinjwa batigeze babikora, kandi ko babibwiye abasirikare bo muri DEMIAP, banga kubumva.
Iyi sosiyete ya Kenya Airways ikomeza ivuga ko aba bakozi, badahabwa uburenganzira bwo kuvugana n’abandi bantu.
Ivomo: BBC news
TANGA IGITECYEREZO