RFL
Kigali

Imigambi ya MG Happy; umunyempano wifuza kuba umuhanzi mpuzamahanga

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:27/04/2024 18:19
1


MG Happy ni umwe mu bahanzi bari kurwana no kuzamuka ngo barebe ko hari urundi rwego bageraho mu muziki wabo n’ubwo atari inzira yoroshye kuri buri muhanzi uri iki cyiciro.



Uyu musore watangiye umuziki mu 2018 akajya muri studio mu 2021, arangamiye kuba umuhanzi mpuzamahanga, gusa amaze igihe kinini ahangana no kubaka izina cyane ko avuga ko "umuziki ni inzira igoye, isaba kwihangana no guhozaho".


MG Happy yabwiye InyaRwanda ko kuri ubu yagarukanye imbaraga nyuma y’igihe kinini aho ashaka kongera kwigarurira imitima y’abakunzi b’umuziki nyarwanda. Ati “Nagarukanye imbaraga, nyuma y’igihe kinini abantu batanyumva. Ndumva nshaka kwigarurira imitima y’abakunzi banjye bari barambuze.’’


Avuga ko imigambi ye ari ugushyira umuziki we ku rundi rwego no ku rwego rwo hejuru, "byankundira nkazamura impano mu buntu nagirirwa n’Imana". Ati: "Mu myaka itanu ndashaka kubona izina MG Happy kuribona ku gasongero kumunara w’Ibaberi.’’


Avuga ko intego ikomeye afite ari ugukora ibihangano bifasha abanyarwanda kwishima ariko akavangamo n’izindi zirimo ubutumwa bw’urukundo, n’ubutumwa  bwatuma abantu bamukunda bagakomeza kuryoherwa no kubaho bishimye.MG Happy ni umwe mu bahanzi baje baje mu muziki Uyu musore yifuza kuba umuhanzi mpuzamahanga 


REBA 'YOUR LOVE' INDIRIMBO NSHYA YA MG HAPPY







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • manzialex67@gmail.com1 week ago
    Nukuri mg happy indirimbo ze ziradufasha cneee kuko ni umwe mubahanzi bagira indirimbo zirimo ubutumwa bwiza. Mg happy we love you so much 🙏🙏





Inyarwanda BACKGROUND