RFL
Kigali

Abanyeshuri 10 biga muri Christ Roi - Nyanza bitabiriye irushanwa muri Amerika

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:21/04/2024 14:14
1


Abanyeshuri 10 biga Ku kigo cya College Christ -Roi Nyanza bitabiriye irushanwa rya LEGO LEAGUE Challenge ryitabiriwe n'amatsinda 182 y'abanyeshuri baturutse mu bihugu bitandukanye .



Abanyeshuri 10 bo muri college Christ - Roi Nyanza bitabiriye irushanwa mpuzamahanga ry’abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye rizwi Houston muri Leta ya Texas rizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Abo banyeshuri barimo abakobwa bane n'abahungu batandatu. Abo ni Shema Armel, Nsabimana Kethina, Divin Sugira Munyankindi, Byiringiro Aloys, Ihirwe Crepinien, Uwase Sonia, Uwase Sine Noella, Iriza Shimwa Lesa, Asante Kaze Chris, na Ganza Muganamfura Chaste. Abatoza babo ni Jeremie Habumugisha na Elias Gatete.

Irushanwa aba banyeshuri barimo ryitwa “Lego League Challenge” ryitabiriwe n' amakipe 152. Ayo makipe aturuka mu bihugu bitandukanye bwo kw’isi harimo iby'Afurika bitatu: Afurika y'Epfo, Maroc n'u Rwanda.

Uretse irushanwa nyirizina, ababiteguye bareba kandi n'uko abanyeshuri bafite ubushobozi n'ubushake bwo gukorera hamwe mu ikipe imwe.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Theogene2 days ago
    Inkuru ntiyuzuye. What's the competition about





Inyarwanda BACKGROUND