Mu gihe u Rwanda n’abanyarwanda bakomeje kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Minisitiri Dr. Jean Damascène Bizimana yatanze ubutumwe bukomeye ku mwihariko waranze iyi tariki mu bihe bya Jenoside.
Minisitiri w’Ubumwe
bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascène Bizimana, ubwo
yakomozaga ku byaranze iyi tariki mu 1994, yavuze ko Abatutsi barenga 250,000 biciwe ahantu 34
kuri uwo munsi cyane cyane mu Majyepfo.
Ku ya 21 Mata mu 1994, i
Murambi hiciwe Abatutsi barenga 50,000, i Cyanika hiciwe abarenga 35,000,
i Kaduha hicirwa abarenga 47,311, muri Ntongwe, Nyamukumba na Kayenzi
hishwe abarenga 50,000, i Butare muri Paroisse ya Karama hicirwa abarenga
70,000.
Abandi biciwe mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Butare, muri Kaminuza, muri ESO, mu ruganda rw’ibibiriti, ku Kabutare, muri Groupe Scolaire, muri CARAES, i Ngoma, i Cyarwa, Paroisse ya Rugango, i Musha, Gishubi, Kibirizi n'ahandi.
Iyi
mibare igaragaza ko 3/4 by’Abatutsi bo mu Gihugu bishwe mu kwezi kwa Mata 1994.
Abinyujije ku rubuga rwa
X [Twitter] yagize ati: “Rwanda 21/4/1994. Imyaka 30 irashize. Niwo munsi
wishweho Abatutsi benshi icyarimwe mu gihugu barenga 250.000 biciwe Murambi, Cyanika,
Kaduha, Karama, Nyanza, Cyarwa-Tumba, Kinazi…Turabibuka dukeye. Nta marira. U
Rwanda rwagaruye ubumwe bwari bwarashenywe n’irondabwoko. Dukomere ku muheto.”
Ikindi kintu kibi cyane cyabaye kuri iyi tariki, ni uko ari bwo Umuryango w'Abibumbye wafashe icyemezo 912 kigabanya ingabo z'Ababiligi zari ziri mu Rwanda mu butumwa bwo kugarura amahoro (MINUAR), ziva ku 2,500 basiga 250 gusa. Ni icyemezo cyashimishije Leta ya Habyarimana yumva ko yemerewe gukora Jenoside nta nkomyi.
TANGA IGITECYEREZO