Jose Chameleone yagaragaje ko abafana niba bifuza kubona ibyiza nabo bagomba kwitegura kwishyura amafaranga afatika, akomoza ku gitaramo agiye gukora aho mu myanya isanzwe bizasaba kwishyura agera ku bihumbi 130 Frw.
Uyu muhanzi w’umunyabigwi yabigarutseho yitsa ku bamaze
iminsi bibaza impamvu arimo kwishyuza amafaranga menshi mu buryo bwe Jose
Chameleone yagize ati”Abantu baribaza impamvu ndikwishyura amadorali ijana
[Agera ku bihumbi 130 Frw].”
Abisobanura agira ati”Abantu barifuza igitaramo kiryoshye
nk’icya Davido nyamara bishyuye ibihumbi bitagara ku 10Frw. Mwabafana mwe
mwishyure menshi ku buryo umuhanzi na we abakorera ibintu byiza''.
Jose Chameleon ategerejwe mu gitaramo cy’iminsi ibiri
kizaba kuwa 30 na 31 Kanama 2024 aho kwinjira ari amadorali ijana, magana atatu
n’ibihumbi bitatu [Miliyoni zikabakaba 4Frw].
Asobanura iby’iki gitaramo mu kiganiro yagiranye na BBS TV
yagize ati”Dushaka gukora igitaramo cyo kunyizihiza n'ibyo nakoreye uruganda rw’umuziki.”
Ashimangira iyi ngingo yagize ati”Hari abantu hano hanze
bumva ko nagakwiye gushimirwa nkiriho, iryo joro nanjye ubwanjye nzaba nishimira
kubera itafari nashyize ku muziki kandi birakwiye.”
Yongeye kwitsa ku ngingo y’ibiciro avuga ko bifuza ko
kizaba ari igitaramo kizatanga ibiciro biri ku rwego mpuzamahanga.
Uyu mugabo ugiye kwizihiza isabukuru y’amavuko y’imyaka
45, yavuze ko ari gutegura ikindi gitaramo azakora mu myaka 5 iri imbere ubwo
azaba yishimira imyaka 50 abonye izuba.
Yavuze kandi ko uko byagenda kose adateganya kuzigera
areka umuziki.
Yaherukaga gukorera igitaramo cy’amateka kuri Lugogo
Cricket muri Gashyantare 2023, ahahuriye ibihumbi by’abakunzi b’umuziki baje
kuryoherwa n’ibihangano by’uyu mugabo wakuye agatubutse mu muziki.
TANGA IGITECYEREZO