Kigali

Indirimbo ya Wizkid yaciye agahigo

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:26/12/2024 13:21
0


Indirimbo ya Wizkid yitwa Morayo yaciye agahigo ijoro ryashize yumvwa n'abarenga Miliyoni 1 ku munsi umwe wa Noheli gusa ku rubuga rwa Spotify.



Iyi ndirimbo Morayo ikaba yatumye umuhanzi Wizkid ashimangira igikundiro afite mubantu.Ifite umwihariko ko yitiranwa na mama wa Wizkid kandi akaba yaranayitiriye album ye aherutse gushyira hanze muri ukkwu ezi k'Ukuboza.

Umuhanzi w’icyamamare Wizkid yayishyize ahagaragara aho yatanzemo  ubutumwa bukomeye ku rukundo n’amarangamutima. Iyi ndirimbo yakiriwe neza n’abakunzi ba muzika hirya no hino ku Isi harimo n’abafana b’umuziki wa Afurika.

Wizkid, umaze imyaka myinshi ari umwe mu bahanzi bakomeye muri Afurika, akomeje guhesha agaciro umuziki wa Afurika. Indirimbo Morayo ikomeje kugera ku bantu benshi, igahuza abakunda Afrobeat, ndetse ikaba ifite ubushobozi bwo gukomeza kuzamura izina rya Wizkid.



Umwanditsi: NKUSI Germain 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND