Nyuma y’umunsi mukuru wa Noheli, Abakristo bizihiza buri mwaka tariki ya 25 Ukuboza, ku ya 26 hizihizwa umunsi wo gufungura impano uzwi nka “Boxing Day,” hagafungurwa impano zitandukanye ziba zatanzwe mu gihe cya Noheli; mu bihugu bimwe na bimwe zigenerwa abakene.
Hari abavuga ko babona ‘Boxing
Day’ nk’umunsi w’ikiruhuko gusa, ariko batazi ubusobanuro bwawo.
Boxing Day ni umunsi uba
tariki ya 26 Ukuboza ukurikira Noheli, ukaba ufite inkomoko mu Bwongereza,
bityo ukaba wizihizwa by’umwihariko mu bihugu byinshi bigize Umuryango
w’Ibihugu bikoresha Icyongereza (Commonwealth).
Na none kandi ni umunsi uhuza n’Umunsi mukuru wa Gikristo umunsi wa ‘Mutagatifu Sitefano ku bakirisitu Gatolika.
Boxing Day bitangazwa ko
yabonye izina mu gihe Umwamikazi w’u Bwongereza Victoria yari ku
ngoma.
Mu kinyejana cya 19,
Umwamikazi Victoria w’u Bwongereza, yavuze ko uyu munsi uba ikiruhuko ku bagize
umuryango mu bihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza, ariko agena ko abashoferi
n’abatanga amafunguro bakanayategura muri hoteli cyangwa resitora, n’abandi
abakozi baba bakoze kuri Noheli, bajya bahabwa ishimwe mu mpano yoroheje,
kubera ko baba bakoze aho kujya kuwizihiza nk’abandi.
Uyu mugenzo wahujwe
n’umuco gakondo w’Abongereza aho abakozi bakoreraga abakire babaga bemerewe
gusura imiryango yabo bucyeye bwa Noheli, kuko ku munsi wa Noheli babaga
bahugiye mu kazi bari gukorera ba shebuja.
Abakoresha babo bahaga
buri mukozi agasanduku ko kajyana mu rugo karimo impano, ibihembo, ndetse
rimwe na rimwe n’ibiryo byasigaye.
Kugeza mu mpera
z’ikinyejana cya 20, hakomeje kubaho uwo muco muri benshi mu Bwongereza.
Ibihugu byinshi byo mu
muryango w’ibihugu bikoresha Icyongereza, Leta Zunze Ubumwe z’America, Canada
n’ahandi, by’umwihariko, byizihiza uyu munsi.
Amabara yagenewe uyu
munsi, arimo umweru, icyatsi kibisi n’ubururu bwerurutse.
Kuri uyu munsi, usanga
abahawe impano zitandukanye za Noheli bazifungura kuko mu bihugu byateye imbere
aba ari nyinshi, ku nsengero no ku kiliziya nabo bafungura izagenewe umwana
Yezu uba wavutse, bakazifashisha abakene.
TANGA IGITECYEREZO