Muri Gashyantare 2024, Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben, yatangaje ko ari mu myiteguro yo gushyira hanze indirimbo ebyiri yakoranye na Israel Mbonyi, ariko amezi abaye 10 zitarasohoka.
Icyo gihe The Ben yatangaje ibi ari mu kiganiro n'itangazamakuru, ubwo yari amaze gusinya amasezerano yo gukorana na Sosiyete icuruza Telefone ya Tecno.
The Ben yakunze kugaragaza ko anyurwa n'umuziki wa Israel Mbonyi, ndetse yabishimangiye ubwo yitabiraga igitaramo cye 'icyambu 3' cyabereye muri BK Arena, mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Ukuboza 2024.
Ni igitaramo, Israel Mbonyi yahuje n'urugendo rwo gutangira gukora indirimbo zigize Album ye "Ndi ubuhamya bugenda".
Israel Mbonyi yari kuzitabira igitaramo cya The Ben, tariki ya 1 Mutarama 2025 ariko azaba ari muri Kenya mu gitaramo kizambukiranya umwaka.
Mu kiganiro n'itangazamakuru nyuma y'igitaramo cye, Israel Mbonyi yavuze ko The Ben babanje kuba inshuti mbere y'uko bahuzwa n'umuziki, ahanini biturutse ku mubyeyi we.
Avuga ko indirimbo bakoranye, zitarasohoka kubera ko babanje kwitondera uburyo zizasohokamo.
Uyu muhanzi yavuze ko inama n'ibiganiro yagiranye na The Ben, ari nabyo byatumye babanza kwitonda, kuko bashaka kuzasohora indirimbo izabarenza imipaka.
Ati "Twahujwe n'uko Mama we yakundaga ibihangano byanjye, bituma rero tubanza kuba abavandimwe. Namushimiye ko yanyitabye mu gitaramo cyanjye (...) ku bijyanye n'indirimbo yacu, Ben ni umunyabwenge cyane yambwiye ikintu numva ni cyo.
Twakoze indirimbo nziza rwose, ariko aranyicaza arambwira ati 'Israel dukeneye indirimbo ishobora kuba atari iy'uyu munsi gusa, dukeneye indirimbo ishobora kuba yagera kure, ku rwego Mpuzamahanga', bituma twitonda kugira ngo tubanze turebe ikintu twakora cyagutse.
Urabona afite 'audience' yo hanze, nanjye hari abo mfite, byaba byiza rero dukoze ikintu kitari icya hano gusa, ahubwo cyafasha kinagera ahandi. Niyo mpamvu twagiye gacye ariko umushinga uracyahari rwose."
Mu myaka 10 ishize, Israel Mbonyi yashyize imbere gukorana n'abahanzi banyuranye, ndetse ari no mu myiteguro yo kuzashyira hanze indirimbo yakoranye n'umuhanzihanzi Bwiza.
Israel Mbonyi avuga ko yifata nk'umuhanzi ukizamuka, ari nayo mpamvu ahora yumva yakora indirimbo nyinshi zizakomeza guherekeza ubuzima bwe.
Anavuga ko kuririmba mu rurimi rw'igiswahili, ndetse n'Icyongereza, aba agamije kureba ko isoko ry'umuziki we ryaguka.
Anavuga ko imyaka 10 ishize ari mu muziki, yabaye myiza ashingiye ku byo amaze kugeraho n'ibyo ateganya mu gihe kiri imbere.
The Ben bakoranye indirimbo, amaze iminsi yitegura igitaramo cye, anitegura imfura ye n'umugore we Uwicyeza Pamella.
The Ben avuga ko mu gitaramo cye azataramana n'abahanzi bakoranye indirimbo mu bihe bitandukanye, ndetse harimo abazava mu mahanga.
Mu myaka irenga 20 ishize ari mu muziki, yahuje imbaraga na benshi, ndetse abarimo Otile Brown, Rema Namakula bamaze guteguza abanya-Kigali kuzitabira igitaramo cye. Iki gitaramo ntigisanzwe, kuko The Ben azagihuza no kumurika Album ye nshya yise "Plenty Love".
Israel
Mbonyi yatangaje ko indirimbo yakoranye na The Ben yatinze gusohoka kubera ko
babanje guhanga ijisho isoko izasohokeraho
Israel
Mbonyi yavuze ko The Ben babaye inshuti, kubera umubyeyi we ukunda ibihangano
bye
Israel Mbonyi yakoze igitaramo gikomeye, aho yinjije arenga Miliyoni 75 Frw nyuma y’uko abantu barenga ibihumbi 10 bitabiriye igitaramo cye
The Ben yagaragaje ibiciro byo kwinjira mu gitaramo cye, ndetse amatike ari 'Hard' yashyizwe mu bice bitandukanye by'Umujyi wa Kigali
TANGA IGITECYEREZO