RFL
Kigali

Kwibana mu nzu wenyine byongera indwara y’agahinda gakabije

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:19/04/2024 14:58
0


Ubushakashatsi bugaragaza ko kuba mu nzu wenyine bigukururira ibyago byo kwibasirwa n’indwara zo mu mutwe, ukagira n’agahinda gakabije kiyongera ku kigero cya 42% ugereranyije n’uko byamera uramutse ubana n’abandi.



Ikinyamakuru Psychology Today cyanditse ko umushakashatsi w’Umushinwa witwa Wu n’itsinda yari ayoboye bagaragaje ko zimwe mu mpamvu zituma abantu bahitamo kuba bonyine harimo kugira uburwayi bw’igihe kirekire no kugira ipfunwe kubera ubukene.

Ubwakorewe mu gihugu cya Taiwan mu mwaka wa 2008 bugakorerwa mu duce 29, bwagaragaje ko kuba mu nzu wenyine bigira ingaruka mbi ku buzima bwo mu mutwe.


Benshi mu basubije ibibazo babajijwe basanganywe ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, ukurikije ababajijwe batabaga bonyine.

Ubu bushakashatsi bwakozwe hifashishijwe kubaza abantu ibibazo bigaruka ku myaka bari bafite, amakuru ku kunywa inzoga n’itabi, niba bubatse cyangwa ari ingaragu, niba bakora imyitozo ngororamubiri, amashuri bize ndetse n’amakuru ku buzima bwabo bw’ahahise.

Abakoreweho ubushakashatsi kandi bakorewe ibizamini bitandukanye by’imibiri yabo, birimo no kubapima amaraso.

Icyiciro cy’abibasiriwe n’ibibazo by’agahinda gakabije ndetse n’indwara zo mu mutwe, ni ikirimo ababaga bonyine ariko barigeze gushaka, nyuma bagahana gatanya n’abo bashakanye cyangwa bagapfakara.

Ni mu gihe ubundi bushakashatsi bwasohotse muri 2022 ku rubuga rwa Frontiers in Psychiatry, bugaragaza ko uko iminsi ishira indi igataha, hakomeza kubaho ubwiyongere bw’abantu bahitamo kuba bonyine kuruta kubana n’abandi.

Ubu bushakashatsi kandi bugaragaza ko umwe mu bantu batatu batuye mu bihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi, aba mu nzu wenyine kubera impamvu zitandukanye, haba harimo kuba akiri ingaragu, kuba yaratandukanye n’uwo bari barashakanye, gupfakara ndetse n’izindi.

Bugaragaza ko nubwo impamvu zitera agahinda gakabije ari nyinshi, ariko ko kuba wenyine bikongera, ukagirwa inama yo kugana abajyanama mu mitekerereze bakakuganiriza niba uba wenyine kubera ibibazo runaka, ugafashwa hakurikijwe imiterere y’ibibazo byawe.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND