Caroline Celico wahoze ari umugore wa rurangiranwa mu guconga ruhago, Kaka, yasobanuye ko impamvu batandukanye n'uyu mukiyynyi ari ukubera ko yitondaga cyane bikamubangamira.
Mu mwaka wa 2005, Kaka na Caroline Celico nibwo bakoze ubukwe bamarana imyaka 10, babyarana abana babiri hanyuma baza gutandukana baka gatanya buri wese aca ukwe.
Abantu bari bazi Kaka mu ikipe ya Real Madrid na AC Milan, batunguwe no kumva ko yatandukanye n’umugore we kandi bazi ko ari umuntu witonda cyane kandi ucisha make mu buzima busanzwe.
Nubwo abantu benshi babanje gutekereza ko byaba ari ukubeshya kubera ko nta muntu utakwifuza kubana n’umuntu ufite umutima mwiza, Caroline Celico aganira n’ikinyamakuru The Sun, yavuze ko impamvu yatandukanye na Kaka ari uko yitondaga cyane birengeje urugero.
Caroline Celico yagize ati “Kaka ntabwo yigeze angambanira, yamfataga neza, yampaye umuryango mwiza. Ariko ntabwo nari nishimye numvaga hari ikibura. Yaritondaga cyane agakabya.”
Ubwo Kaka yari amaze guhana gatanya na Caroline Celico, yatangiye gukundana na Carolina Dias mu mwaka wa 2017 ndetse kuri ubu babyaranye umwana w’umukobwa.
Ricardo Izecson dos Santos Leite wamamye muri ruhago nka Kaka kuri ubu akaba afite imyaka 41, yatangaje ko uyu mwaka ateganya gukora ubukwe n’umukunzi we Caroline Dias wamubyariye umukobwa kuva aho babaniye mu mwaka wa 2019.
TANGA IGITECYEREZO