RFL
Kigali

Guhura na Wizkid byasaga nko guhura n'Imana - Humble Jizzo avuga ku rugendo rwabo i Lagos

Yanditswe na: Freddy MUSONI
Taliki:4/04/2024 16:16
0


Umuhanzi Humble Jizzo yatangaje ko ubwo Urban Boyz bajyaga muri Nigeria gukorana na Iyanya, atariwe bashakaga ahubwo ko ariwe wabafashije cyane ko Wizkid yafatwaga nk'Imana.



Umuhanzi Nyarwanda Manzi James wamamaye nka Humble Jizzo mu itsinda rya Urban Boyz, yatangaje ko nubwo mu 2014 bashyize hanze indirimbo 'Tayali' bakoranye n'umunya Nigeria, Iyanya; ngo burya siwe bavuye i Kigali bagiye kureba.


Ubwo Humble Jizzo yaganiraga na InyaRwanda, yakomeje ku rugendo rwabo ndetse avuga ko bavuye i Kigali bafite urutonde rurerure ariko ruhagarariwe n'itsinda P Square ndetse n'umuhanzi Tiwa Savage.


Ubwo yaganirizaga umunyamakuru wacu, yagize ati "Urumva mbere twashakaga P Square na Tiwa Savage kuko twashakaga umukobwa, bimaze kwanga, twahinduye ibitekerezo kuko twasanze bari mu bitaramo. Tuvuye kuri abo, batubwiye ko undi muntu ukomeye cyane ari Wizkid, hanyuma iyo twabazaga ukuntu twagera kuri Wizkid, badufataga nk'abasazi. Tukerekana ibitaramo twakoze, bagasanga turi hasi. Icyo gihe twari hasi cyane".


Humble Jizzo yavuze ko babwiwe ko guhura na Wizkid byasaga nko guhura n'Imana. Akomeza avuga ko abantu bageze aho bakabahunga kuko babona babaza ibintu bidashoboka.


Humble Jizzo avuga ko bajya gukomanga ku rugo rwa Don Jazzy wari ufite Tiwa Savage, haje abasore b'ibigango bateye ubwoba bagatinya kubavugisha yewe, banabavugisha bakavuga ko bari bayobye barimo bayoboza.


Humble Jizzo avuga ko bageze aho bakagira amahirwe bakabona uko bagera kuri Iyanya nyuma y'uko P Square byanze, Tiwa Savage ndetse na Wizkid kuko ngo abo bantu batinyitse ku buryo bamwe babita Imana.

Humble Jizzo yavuze ku rugendo Urban Boyz ya batatu bagiriye i Lagos muri Nigeria

Urban Boyz yabashije gukura indirimbo muri Nigeria

Urban Boyz yabanje gutekereza kuri P Square, Tiwa Savage na Wizkid bose birangira bakoranye na Iyanya

Wizkid afatwa nk'Imana iwabo muri Nigeria 

">Reba ikiganiro twagiranye na Humble Jizzo

">

">Reba indirimbo 'Tayali' ya Urban Boyz na Iyanya

">





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND