Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Baba Levo yagarutse ku kuba yarahaye imbabazi Harmonize uherutse kumuritura, ahishura ko gukorana indirimbo na Harmonize ari ukwisuzuguza.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru
kuru uyu wa Gatatu tariki ya 03 Werurwe 2024, Umuhanzi Baba Levo nibwo yashyize
atangaza ko yamaze kubabarira Harmonize bigizwemo uruhare na Diamond Platnumz
wabunze kubwo kuba Harmonize yari yarakubise Baba Levo agasanga nta kindi cyo
gukora uretse kurega mu butabera.
Baba Levo yahishuye ko
bashatse ko akorana indirimbo na Harmonize kugira ngo bagaragaze ko biyunze nta
kibazo kirimo hanyuma abitera utwatsi kuko yari afite abandi bahanzi
benshi bo gukorana nawe indirimbo kandi kubabarira Harmonize bidasobanuye
guhita bakorana indirimbo.
Abajijwe impamvu
atakwemera gukorana indirimbo na Harmonize kandi ari umuhanzi mwiza mu gihugu
cya Tanzania ndetse no muri Afurika y’iburasirazuba, Baba Levo yatangaje ko
yakoranye indirimbo na Diamond Platnumz bityo kongera gukorana indirimbo na
Harmonize byaba ari ugusubira inyuma ahubwo arajwe ishinga no gukorana n’abahanzi
bakomeye ku Isi.
Baba Levo yagize ati “Indirimbo
mperuka gukora nayikoranye na Diamond kongera gukorana na Harmonize byaba ari ukwisubiza
inyuma. Ndashaka gukomeza gutera imbere nkorane na Davido, Burna Boy, Justin
Bieber urumva gusubira inyuma aho reka reka.”
Nyamara nubwo yavuze ko
atakorana indirimbo na Harmonize, Baba Levo yatangaje ko Harmonize ari umuhanzi
mwiza ndetse yakoze indirimbo nziza “Single again” ariko kuba bakorana byaba
ari ukwisuzuguza cyane.
Baba Levo yatangaje ko adateze gukorana indirimbo na Harmonize
Baba Levo yatangaje ko nyuma yo gukorana indirimbo na Diamond agiye gukorana indirimbo na Harmonize yaba yisuzuguje
Reba ikiganiro umuhanzi akaba n'umunyamakuru, Baba Levo yagiranye n'itangazamakuru.
TANGA IGITECYEREZO