RFL
Kigali

Imiterere ya Rihanna w'abana 2 yongeye kurikoroza ku mbuga nkoranyambaga

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:2/04/2024 16:08
0


Umuhanzikazi w'icyamamare, Rihanna, akaba n'umubyeyi w'abana babiri, yongeye kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma y'amafoto mashya yasohoye yamamaza imyenda y'imbere ikorwa na kompanyi ye 'SavageXFenty'.



Rihanna Robyn Fenty, umwe mu bahanzikazi bakomeye Isi ifite, akomeje gukora ibishoboka mu guteza imbere ibikorwa bye by'ubucuruzi ari nako afata iya mbere mu kubyamamaza. Kuri ubu yongeye kurikoroza nyuma y'amafoto ye mashya yashyize hanze.

Aya ni amafoto Rihanna yambaye imyenda y'imbere (Lingerie) ikorwa na kompanyi ye 'Savage X Fenty', yashyizwe ku mbuga zicururizwaho iyi myenda y'igitsinagore. Kuva yashyirwa hanze, benshi bayagarutseho bitewe n'uko yongeye kugaragaza imiterere ya Rihanna umaze kwibaruka abana babiri b'abahungu.

TMZ ivuga ko aya mafoto yagarutsweho aho benshi batangajwe n'uko Rihanna agiteye nk'uko yarameze mbere y'uko abyara, mu gihe bamwe bavuze ko atigeze ahinduka mu miterere ye nk'uko biba ku babyeyi benshi iyo bamaze kwibaruka. Bamwe kandi bo bavuze aya mafoto ari 'Photoshop' atari uko Rihanna ateye mu byukuri.

Kurindi ruhande ariko aya mafoto ya Rihanna yashyizeho akadomo ku byavugwaga ko uyu muhanzikazi yaba atwite umwana w'agatatu nyuma yaho byatangiye kuvugwa mu ntangiriro ya Werurwe ubwo yaririmbaga mu Buhinde benshi bakavuga ko agaragara nk'utwite.

Dore amafoto ya Rihanna yavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga:


Benshi batunguwe no kubona imiterere ya Rihanna nyuma yo kubyara abana babiri



Aya mafoto kandi asa n'aya nyomoje ibyavugwaga ko Rihanna atwite


Aya ni amafoto ya Rihanna yamamaza imyenda y'imbere ikorwa na kompanyi ye 'Savage X Fenty'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND