RFL
Kigali

Icyo Alliah Cool avuga ku 'Cya Cumi'no gusenga

Yanditswe na: Freddy MUSONI
Taliki:2/04/2024 14:58
2


Umukinnyi wa filime akaba n'umushabitsi ku mbuga nkoranyambaga, Alliance Isimbi umaze kumenyekana nka Alliah Cool,yavuze ko ajya asenga ariko atari ngombwa ko yirirwa abyamamaza.



Mu ijoro ryo ku wa 30 Werurwe 2024 ubwo umuhanzikazi Tonzi yamurikaga album ya Cyenda yise 'Respect', iki gitaramo cyabereye muri Crown Conference hall cyitabiriwe n'abiganjemo ibyamamare ndetse muri ibyo byamamare  harimo Isimbi Alliance uzwi nka Alliah Cool.


Alliah Cool yari asanzwe amenyerewe mu bitaramo by'abahanzi baririmbye indirimbo zisanzwe zitwa iz'Isi, ntiyari yakagaragaye mu bikorwa byo kuramya no guhimbaza Imana ari nayo mpamvu byatunguye benshi.


Alliah Cool aganira n'umunyamakuru yavuze ko iyo arebye ibyo Imana yamukoreye, akareba n'abandi itabikoreye yibaza icyo yamukundiye kuri urwo rwego akakibura, bityo rero ko ari ibintu bidasanzwe.


Alliah Cool kandi yakomoje ku bantu batekereza ko bitewe n'ubuzima abamo umunsi ku munsi, bitangaje kumubona arimo gusenga.


Ati "Hari ubuzima bwa buri munsi mbaho mu myidagaduro, hakaba n'ubundi buzima. Ntabwo nakwirirwa mburana ngo njya kurusengero cyangwa ngo nirirwe mbyerekana usibye ko abantu bankurikira umunsi ku munsi babizi.


Nkunda gusenga iyo nta kibazo nahuhe nacyo, buri ku Cyumweru njyayo".


Alliah Cool abajijwe ku bijyanye n'icya Cumi ku byo yinjiza, yavuze ko ataboneye ariko ko ajya afata umwanya agasangira n'abandi ku byo yinjije.


Yagize ati "Ntabwo mboneye rwose ariko ndagerageza, ikindi ntekereza icya cumi ariko nkanatekereza gusangira n'abandi iyo nyungu (ibyo Imana yampaye) gusa ntekereza ko bidahuye n'icya cumi. Hari ikintu cyitwa gufasha abantu hakaba no gutanga icya cumi kugirango umurimo w'Imana ukorwe neza n'abakozi b'Imana babeho".

Alliah Cool yitabiriye igitaramo 'Respect' album Launch cya Tonzi

Alliah Cool avuga ko atakwirirwa avuga ko asenga 

Reba ikiganiro twagiranye na Alliance Cool

">





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Muhawenimana fiston1 month ago
    Mugume muri yesu amen
  • Mukomerezaho yusu abakomeze3 weeks ago
    Muzadufashe





Inyarwanda BACKGROUND