RFL
Kigali

Buravan na Gisèle Precious bunamiwe mu gitaramo cya Tonzi kitabiriwe n'ibyamamare -AMAFOTO

Yanditswe na: Freddy MUSONI
Taliki:1/04/2024 11:25
0


Umuhanzikazi Clémentine Uwitonze [Tonzi] yakoze igitaramo gikomeye yamurikiyemo Album ye ye Cyenda yise ‘Respect’, aho abakitabiriye bafashe umwanya wo kwibuka no kunamira abahanzi Yvan Buravan na Gisèle Precious bitabye Imana.



Iki gitaramo cyabaye kuri uyu wa 31 Werurwe 2024, ahitwa Crown Conference Hall i Nyarutarama, cyahuje ibyamamare mu ngeri zinyuranye cyane cyane abo mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, inshuti, abavandimwe n’abandi bashyigikiye Tonzi mu rugendo rw’imyaka irenga 18 ari mu muziki.

Ni igitaramo yahurijemo abaramyi batandukanye barimo Lilliane Kabaganza, Gabby Kamanzi, Aline Gahongayire, Phanny Wibabara bagize itsinda rya The Sisters, Marinara Family Choir n'abandi.

Cyaranzwe n'ubwitabire bw’ibyamamare bitandukanye aho harimo benshi batunguranye cyane ko batamenyerewe mu bitaramo byo kuramya no guhimbaza Imana.

Kitabiriwe n'abarimo umuhanzi Niyo Bosco uherutse kwinjira mu muziki w’indirimbo zihimbaza Imana, Bwiza ubarizwa muri Kikac Music n’abandi.

Cyari kirimo kandi umunyarwenya Clapton Kibonge, abaramyi Aime Uwimana, Prosper Nkomezi, Rene Patrick n'umugore we Tracy Agasaro n'abandi bakozi b'Imana.

Hari hari kandi Isimbi Alliance uzwi nka Alliah Cool, Alex Muyoboke ureberera inyungu z'abahanzi, umuhanzikazi Alyn Sano, umuhanzi Muyango Jean Marie, Mariya Yohana n'abandi.

Muri iki gitaramo, Tonzi yafashe umwanya asaba abakitabiriye kunamira umuhanzi Yvan Buravan na Gisèle Precious bitabye Imana. Umuryango wa Yvan Buravan wari witabiriye iki gitaramo yaba Papa we, Mama we na mushiki we.

Umuhanzi Nsabimana Gisèle Precious wamamaye ku izina rya Precious mu ndirimbo zihimbaza zikanaramya Imana mu itorero rya ADEPR, yitabye Imana ku wa Kane tariki 15 Nzeri 2022, afite imyaka 27 y’amavuko

Yasize indirimbo zamenyekanye nka Imbaraga z’amasengesho, Urampagije, Niwe, Inzira zayo, Umusaraba n’izindi.

Ku wa 17 Kanama 2022, nibwo Yvan Buravan, umuhanzi wari umaze kuba icyamamare mu njyana ya R&B, yapfuye ku myaka 27 azize indwara,

Yamamaye mu ndirimbo nka ‘Just Dance’, ‘Si Belle’, ‘Ye Ayee’, cyangwa iyitwa ‘Garagaza’ yakoranye na se Michael Burabyo.

Ababyeyi ba Yvan Buravan bitabiriye igitaramo cya Tonzi cyo kumurika Album 'Respect'

Mushiki wa Yvan Buravan ari mu magana y'abantu bitabiriye iki gitaramo cya Tonzi

Umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Prosper Nkomezi ari mu bitabiriye iki gitaramo

Umunyamakuru wa KC2 akaba n'umuhanzikazi, Tracy Gasaro yitabiriye iki gitaramo

Bwiza yitabiriye iki gitaramo cya mugenzi we wamuritse Album ya cyenda

Umukinnyi wa filime akaba n'umushoramari Isimbi Alliah wamenye nka Alliah Cool

Niyo Bosco na Bwiza bagiriye ibihe byiza muri iki gitaramo cyagarutse ku gusingiza Imana

Usanase Bahavu Janett uherutse kwinjira mu ivugabutumwa yanyuzwe n'iki gitaramo

Umuhanzikazi Alyn Sano yitabiriye iki gitaramo nyuma y'igihe ari muri Tanzania mu bikorwa by'umuziki

Umuramyi Aime Uwimana ufatwa nka 'Bishop w'abahanzi' yashyigikiye Tonzi muri iki gitaramo

Umunyarwenya akaba n'umunyamakuru wa RBA, Japhet Mazimpaka

Alex Muyoboke ureberera inyungu z'abahanzi ari mu bitabiriye iki gitaramo

Uhereye ibumoso: Umuhanzi Muyango Jean Marie, Mariya Yohana na Mani Martin bari babukereye 

TONZI YAKOZE IGITARAMO GIKOMEYE YAMURIKIYEMO ALBUM YE 'RESPECT'

">

Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze igitaramo Tonzi yamurikiyemo Album ye

AMAFOTO: Freddy Rwigema-InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND