Kigali

Wema Sepetu yahishuye ibanga rimufasha guhangana n'ihungabana no kwiheba

Yanditswe na: Dieudonne Kubwimana
Taliki:30/03/2024 17:47
0


Umunyamideli akaba n’umukinnyikazi wa filime wamamaye mu myidagaduro, Wema Sepetu, yahishuye ibanga akoresha mu guhangana n'ibimuvuga nabi ku mbuga nkoranyambaga.



Mu kiganiro na CarryMastory, Wema Sepetu yavuze ko  ikintu yirinda ari ugusoma ibitekerezo biba byatanzwe ku mafoto aba yashyize ku mbuga ze nkoranyambaga.

Yagize ati: "Ubundi njyewe ibanga nkoresha rituma nirinda gukomeretswa n'ibintu bibi biba bimvugwaho, ni ukudasoma ibitekerezo abantu batanga ku mafoto mba nashyize ku mbuga nkoranyambaga zange. Njyewe nshyiraho amafoto, abantuka bakantuka, abamvuga neza nabo bakabikora ariko nkirinda kuba nabibona kugira ngo bitankomeretse".

Sepetu avuga ko kimwe mu bintu bituma ibyamamare bimwe na bimwe birwara ihungabana, ni ukubona iyo abantu baba bagenda babavugaho ku mbuga nkoranyambaga. 

Agira ati: "Hari abantu usanga baba bameze nkaho baremewe kugusebya cyangwa se kukurwanya. Ibyamamare byinshi hari igihe usanga kwihangana byanze, rimwe na rimwe niho uzumva ngo umuntu yiyahuye kandi nta kintu yari abuze mu rugo rwe. Ibyo byose biba ari ingaruka z'ibintu biba bimuvugwaho aba yananiwe kwihanganira".

Wema Sepetu nawe wagiye avugwaho byinshi biganisha ku kumusebya, avuga ko kuva umunsi yasomaga igitekerezo cyari gitanzwe n'umuntu ku mafoto ye akumva yanze ubuzima, akumva yanakwiyahura bibaye ngombwa, yahise afata umwanzuro wo kutazongera na rimwe gusoma ibitekerezo bimuvugaho.

Reba ubwiza bwa Wema Sepetu w'imyaka 33 wigeze no kukanyuzaho mu rukundo n'umuhanzi Diamond Playnumz wo muri Tanzania






Wema Sepetu yahishuye ibanga rimufasha guhangana n'ibimuvuga nabi ku mbuga nkoranyambaga






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND