Kigali

Umuvandimwe w'abarimo Jose Chameleone, Pallaso na Weasel yitabye Imana

Yanditswe na: Dieudonne Kubwimana
Taliki:30/03/2024 11:42
0


Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, abatura Uganda babyukiye ku nkuru y'incamugongo ivuga ko umuvandimwe mukuru w'abahanzi bakomeye mu karere; Jose Chameleone, Pallaso ndetse na Weasel yitabye Imana.



Mu minsi mike ishize nibwo InyaRwanda.com twakoze inkuru ivuga ko umuryango wa Jose Chameleone utabaza bantu bose ubasaba kubaha inkunga y'amasengesho y'umuvandimwe we kuko ubuzima bwari bumumereye nabi cyane.

Akaba yari amasengesho yo gusengera mukuru wa Jose Chameleone witwa Humphrey Mayanja, aho muri icyo gihe yari arembeye mu kigo cyita ku barwayi ba Kanseri giherereye muri Uganda.

Muri iki gitondo ni bwo umuhanzi Jose Chameleone yemeje amakuru y'uko umuvandimwe wabo mukuru Humphrey Mayanja yamaze gushiramo umwuka.

Humphrey Mayanja yari amaze igihe kitari gito arembejwe na Kanseri. Ubwo yafatwaga yari aherereye muri Amerika, gusa mu mwaka ushize nibwo yaje kuvanwayo azanwa muri Uganda kugira ngo yitabweho ari imbere y'umuryango, inshuti n'abavandimwe.



Umuvandimwe w'abahanzi barimo Jose Chameleone, Pallaso na Weasel yitabye Imana azize Kanseri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND