RFL
Kigali

Ibya Tom Cruise n'umukunzi we yarushaga imyaka 25 byarangiye bitamaze kabiri

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:29/03/2024 18:30
1


Icyamamare muri Sinema, Tom Cruise w'imyaka 61, yamaze gutandukana n'umurusiyakazi Elsina Khayrova w'imyaka 36 bari bamaze igihe bakundana.



Umukinnyi wa filime Tom Cruise uri mu bakomeye i Hollywood, umaze imyaka irenga 30 muri Sinema, yaramaze ukwezi n'igice yemeje ibyo kuba ari mu rukundo  n'umunyamideli Elsina Khayrova arusha imyaka 25 ukomoka mu Burusiya.

Kuri ubu noneho inkuru yaciye ibintu ibagarukaho ni uko batandukanye batamaranye kabiri nk'uko PageSix yabitangaje. Amakuru avuga ko bombi batandukanye mu ntangiriro z'ukwezi kwa Werurwe.

Ni mu gihe Hollywood Reporter ivuga ko itandukana rya Tom Cruise w'imyaka 61 na Khayrova w'imyaka 36 kwaba kwaragizemwo uruhare n'uwahoze ari umugabo we witwa Dmitry Tsvetkov uherutse guha ikiganiro Dail Mail avuga ko Tom Cruise ari mubibazo kuba akundana na Elsina wahoze ari umugore we.

Tom Cruise yamaze gutandukana na Elsina Khayrova yarushaga imyaka 25

Muri iki kiganiro uyu mugabo yavuze ko Elsina bahanye gatanya mu 2022, yakurikiye ifaranga n'ubwamamare kuri Tom Cruise. Ibi ariko uhagarariye uyu mukinnyi wa filime yabwiye PageSix ko nubwo ibyatangajwe n'uyu mugabo ataribyo gusa byabatandukanije ariko ngo nabyo birimo.

Ibyatangajwe n'uwahoze ari umugabo wa Elsina ngo byaba byagize uruhare mu itandukana ryabo

Yagize ati: ''Tom ari mu Butaliyani ahugiye mu gukina filime nshya. Ibinyu by'umubano ntabwo yari kubifatanya ari kure kandi na Elsina nawe ari kure. Ntibyari gukunda. Ariko kandi ntitwakwirengagiza ko bari bakundanye byihuse bataramenyana neza''.

Kuva byamenyekana ko aba bombi bakundanaga, Tom Cruise yarabinengewe

Ibi bitangajwe ko Tom Cruise yatandukanye na Elsina yarushaga imyaka 25, nyuma yaho yaraherutse kwibasirwa ku mbuga nkoranyambaga anengwa ko atajya atereta abari mu kigero cye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Egide5 months ago
    Ilove you my brothers





Inyarwanda BACKGROUND