Kigali

Uganda: Leta igiye guha abahanzi amafaranga yo kwikenura no gukora imiziki

Yanditswe na: Dieudonne Kubwimana
Taliki:28/03/2024 21:22
0


Umuyobozi w'urugaga rw'abahanzi muri Uganda, Eddy Kenzo, yatangarije abahanzi ko vuba bidatinze Leta igiye kubaha amafaranga yo kubafasha mu bikorwa byabo bya buri munsi mu muziki nk'uko bamaze imyaka n'imyaniko babisaba.



Mu myaka yatambutse, abahanzi bo muri Uganda bagiye batakambira Leta yabo kubashoramo amafaranga bityo bakabasha gukora ibikorwa by'ubuhanzi biri ku rwego mpuzamahanga ndetse bakabasha no kwikenura.

Aba bahanzi bavugaga ko kuva haba icyorezo cya COVID-19, mu bahanzi ibintu byabaye bibi cyane kuko ubushobozi bwabo bwagabanutse ku buryo bugaragarira buri wese, bitewe nuko ibitaramo byahise bihagarara ndetse na Studio zimwe na zimwe zigafunga imiryango.


Eddy Kenzo, umuyobozi w'urugaga rw'abahanzi muri Uganda

Bavugaga ko ubukene mu bahanzi bo muri Uganda bunuma, aho umuhanzi no kubona ibihumbi 50 Frw byo gufata amajwi y'indirimbo bigoranye ku rwego rwo hejuru, dore ko uretse no kubona ibyo bihumbi byo gukora indirimbo, no kubona ayo kugura ibirayi byabaga ari intambara.

Si ibyo gusa kuko abahanzi bakuru bavugaga ko biteye isoni n'ikimwaro kubona batabasha gufasha abahanzi bashya bakizamuka, mu gihe ubundi mu bindi bihugu usanga umuhanzi mukuru agira uruhare mu kuzamura barumuna babo.

Bagiraga bati" Usanga umuhanzi ukiri muto aza akansaba ko namufasha kuzamuka mu muziki we, akansaba ko namufasha gukora indirimbo byibuze n'imwe, ariko se mu by'ukuri nzayimukorera nange ubwange nabuze ayo nyikoresha?".

Aba bahanzi kandi bagaragazaga ko impamvu muzika yo mu bindi bihugu yateye imbere cyane (urugero nko muri Nigeria), ni uko Leta yaho yamenye agaciro k'umuziki ikawushoramo amafaranga menshi, bityo bikaba biteye isoni n'ikimwaro kubona muri Uganda Leta yaho iri kurebera ku rutugu muzika yabo, aho kubafasha kuwugeza ku ruhando mpuzamahanga dore ko uri mu bikurura ba mukerarugendo.

Binyuze mu ihuriro ry'abahanzi bo muri Uganda, Uganda Musicians Association (UMA), umuyobozi waryo ariwe Eddy Kenzo yakomeje gukora ubuvugizi asabira abahanzi ko bashorwamo amafaranga yabafasha kwikenura no gukomeza gukora muzika, dore ko abenshi bari basigaye barawuhagaritse kubera kubura amafarango yo kuwushoramo. Ibi byose bikaba byarakorwaga mu buryo bwo kurengera inyungu n'uburenganzira by'abahanzi.


Eddy Kenzo yakomeje kuvuganira abahanzi bo muri Uganda, asaba Leta ko yabafasha

Kuri iyi nshuro, Eddy Kenzo yagejeje inkuru nziza ku bahanzi bo muri Uganda iri butume benshi barara babyina bugacya. Uyu mugabo yavuze ko Leta yabo yashubije icyifuzo cyabo cyo kubaha inkunga y'amafaranga kugira ngo byorohereze abahanzi kwihangira imirimo ndetse no gukomeza gukora imiziki.

Yagize ati" Bahanzi bo muri Uganda, Leta yacu nk'umubyeyi yumvise icyifuzo cyacu cyo kuduha amafaranga yo kugira ibyo dukora birimo no gukomeza gukora imiziki iri ku rwego mpuzamahanga. Amafaranga arahari vuba aha aratangira gutangwa nyimugire ikibazo".


Eddy Kenzo yatangarije abahanzi bo muri Uganda ko bagiye kubona inkunga ivuye muri Leta





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND