RFL
Kigali

Butera Knowless yavuze kuri Ruswa y'igitsina iri mu muziki

Yanditswe na: Freddy MUSONI
Taliki:24/03/2024 15:30
0


Umuhanzikazi Butera Knowless uri mu bamaze kugwiza ibigwi mu muziki nyarwanda, yakomeje kuri ruswa y'igitsina yakwa abahanzikazi kugirango barenge umutaru.



Ubusanzwe amazina ye ni Jeanne d’Arc Ingabire Butera yamenyekanye mu muziki kuva mu mwaka wa 2010, akundwa mu ndirimbo zitandukanye zirimo 'Warurihe, Baramushaka, Sinzakwibagirwa' n'izindi kugeza kuri 'Uzitabe' aherutse gushyira hanze.


Uyu muhanzikazi yavuze kuri ruswa y'igitsina ivugwa mu muziki nyarwanda.


Butera Knowless ubwo yaganiraga na Flash TV mu kiganiro 'Flash mix' yagize ati 'Nubwo ntabyo mperuka kumva, ibyo ni ibintu biba mu mirimo itandukanye ntago ari mu muziki gusa. Ni ikintu twumva kandi tukabyumva ahantu henshi, ni ikintu numva tugomba gufatanya tukarwanya ariko ntago kiri mu muziki gusa"


Knowless yavuze ko we nta muntu uramwaka ruswa y'igitsina ariko yumvishe ubuhamya bw'abo byabayeho.


Butera Knowless kandi yavuze ko abakobwa bahura n'icyo kibazo, bakwiye kujya batinyuka, bakavuga cyane ko Leta ari ikibazo yahagurukiye.

Umuhanzikazi Butera Knowless aherutse gushyira hanze indirimbo yise "Uzitabe'.


Butera Knowless avuga ko atarakwa ruswa y'igitsina kuva yakwinjira mu muziki ariko hari abo yumvishe byabayeho.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND