RURA
Kigali

Yanick Dushime na Irebe Divine bashengereye Uhoraho mu ndirimbo bise “Ni wowe”-VIDEO

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:24/03/2024 13:26
0


Yanick Dushime yashyize hanze amashusho y’indirimbo igaruka ku bushobozi bw’Imana mu kwita ku mwana w’umuntu, akaba ari indirimbo yafatanije n’umuhanzikazi Irebe Divine.



Umuramyi Yannick Dushime yagarutse ku butabazi n’imbabazi biva ku Mana bikarinda abana bayo, ayishimira ko idahwema kugirira neza abayitakira amanywa n’ijoro ikabarinda umubi.

Mu ndirimbo yagize ati “Iyo ukinguye ntawe ukinga, kandi ukinze ntawe ukingura niwowe ufite urufungo rw’ibyo dusaba.Uri amahoro, ku bagufite, ntagufite naba mfuye uri ubuzima buhoraho ku bakwizera”.

Dushime umaze igihe yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko iyi ndirimbo yayandikanye na Irebe Divine, bibutsa abantu kwiringira Uwiteka wenyine kuko ari we ukingira imiryango ibyari inzozi bikaba impamo.

Mu kiganiro n’uyu muhanzi, yavuze ko kuva mu Rwanda bitazamubuza gukomeza umuziki we kuko yajyanye n’umwunganizi we wari asanzwe amufatira amashusho, Director Kingsley.

Ati “Ndamara impungenge abakunzi b’ibihangano byanjye ko bazakomeza kumva ubutumwa nyuza mu ndirimbo nkora nsakaza ubutumwa bwiza”.

Yatangaje ko indirimbo ye yashyizwe hanze yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga ze zirimo na YouTube iri mu mazina ye Yannick Dushime.


Yanick Dushimye yahamije ubushobozi bw'Imana mu ndirimbo yahuriyemo na Irebe Divine

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO NI WOWE YANNICK DUSHIME YAKORANYE NA IREBE DIVINE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND