RFL
Kigali

Bahati Makaca yarumye ahuha ku byo gusanga umugore muri Canada-VIDEO

Yanditswe na: Freddy MUSONI
Taliki:22/03/2024 15:47
0


Umuhanzi akaba n'umukinnyi wa filime, Bahati Makaca wahoze mu itsinda rya Just Family yaheze mu mayira abiri ubwo yabazwaga niba azasanga umugore we muri Canada cyangwa azaguma mu Rwanda.



Ku wa 19 Nyakanga 2023 nibwo umuhanziHabiyambere Jean Baptiste wamamaye nka Bahati Makaca mu itsinda rya Just Family yakoze ubukwe n'umukunzi we Unyuzimfura Cecile usanzwe utuye muri Canada.

Kuva ubukwe bwabo bombi bwaba, bakomeje gutegwa iminsi, bavuga ko Bahati Makaca yaba yishakira Visa, uruhushya rumujyana muri iki gihugu ndetse ko batari bumare kabiri mu Rwanda.

Hakomeje kwibazwa impamvu batagenda, baza gutungurwa no kubona umugore ariwe usubiye muri Canada, uyu muhanzi akaba n'umukinnyi wa filime asigara i Kigali.

Ubwo uyu muhanzi yaganiraga na InyaRwanda ntiyemeje niba azakomeza gutura mu Rwanda cyangwa se azatura muri Canada, avuga ko atazi icyo azakora muri ibyo bimbo.

Ati "Ntabwo mbizi, ubundi se kujya muri Canada hari ikibazo gihari? Ahubwo mba mbona abantu bashaka kunyirukana mu Rwanda kandi ari iwacu. Bavuga ngo ko udasanga umugore ko udasanga umugore. Ariko se njya kurongora umugore wanjye ninde nagishije inama?".


Bahati Makaca avuga ko bishoboka ko umugore ashobora kuza gutura i Kigali.Ati "Ese kuki mutumva ko umugore nawe yaza gutura inaha? Ndi umukene se ku buryo gutunga umugore byananira? Aje inaha nta kibazo, ngiye muri Canada nabwo nta kibazo".

Bahati avuga ko umunsi bazemeza aho kuzatura, we n'umugore bazabitangaza, akavuga ko abantu bafite ikibazo cyo kubona umuntu washakanye n'umuntu uba muri Diaspora biba bivuze ko ugiye kumusanga, akavuga ko atari ihame nawe yagaruka mu Rwanda.

Bahati Makaca avuga ko bishoboka ko batura mu Rwanda cyangwa muri Canada igihe babyemeza.

Bahati n'umugore we Cecile hibazwa aho bazatura

Bahati yarumye ahuha ubwo yabazwaga aho azaturana n'umugore we hagati ya Canada n'u Rwanda

Umuhanzikazi Young Grace ni umwe mu bitabiriye ubukwe bwa Bahati Makaca

">Reba ikiganiro Bahati Makaca yagiranye na Inyarwanda

">







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND