RFL
Kigali

Super Manager agiye gukora ubukwe - VIDEO

Yanditswe na: Freddy MUSONI
Taliki:22/03/2024 8:12
0


Umuhanzi akaba n'umujyanama w'abakinnyi, Gakumba Patrick wamamaye nka Super Manager, yavuze ko ari hafi gukora ubukwe.



Super Manager ni umwe mu byamamare bizwiho kuryoshya imyidagaduro ariko ibyo ku rundi ruhande bigatuma abantu batizera ibyo avuga kuko baba bazi ko agamije gusetsa.

Kuri iyi nshuro yongeye kugarukwaho na benshi bitewe n'amagambo yavuze bamwe bise akomeye nyamara bakeka ko agamije gutebya.

Super Manager aganira na InyaRwanda Tv yavuze ko ari hafi gukora ubukwe agashimisha mama we n'ubwo atakiriho kuko yizera ko aho ari aba amureba.

Yagize ati "Igihe navugiye gukora ubukwe, mbaza uti "ni ryari'. Ni vuba cyane. Ntabwo birenga uyu mwaka ntarabukora".

Super Manager abajijwe niba afite umukunzi, yavuze ko amufite kuko atabukorana n'igiti gusa avuga ko atamuzana mu buzima bw'imyidagaduro kuko umuryango we atajya awushyira hanze.

Super Manager yavuze ko agiye gukora ubukwe muri uyu mwaka wa 2024

Super Manager yavuze ko yizeye ko mama we aba amureba n'ubwo yitabye Imana

Reba ikiganiro Super Manager yagiranye na InyaRwanda Tv








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND