RFL
Kigali

The Ben agiye guhurira ku rubyiniro na Diamond Platnumz, Innoss B , Otile Brown n'abandi

Yanditswe na: Freddy MUSONI
Taliki:20/03/2024 18:44
0


Umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben agiye guhurira ku rubyiniro n'abahanzi n'ibihangange muri Africa y'Iburasirazuba barimo Diamond Platnumz, Otile Brown, Innoss B, Li John wo mu Rwanda n'abandi.



Abahanzi batandukanye bo mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika y'Iburasirazuba bagiye guhurira mu gitaramo kimwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mujyi wa Washington DC.


Aba bahanzi bagiye gutaramira mu Iserukiramuco ryiswe 'Colors of the east' rizaba kuva ku wa 23 kugeza ku wa 26 Gicurasi 2024.


Aba bahanzi bari muri iri serukiramuco ni Diamond Platnumz wo muri Tanzania, Otile Brown wo muri Kenya, The Ben wo Rwanda, Lij Mic wo muri Ethiopia, InnossB wo muri Dr Congo, Joshua Baraka n'abandi.


The Ben wo mu Rwanda agiye gusubira muri Leta ya Washington DC nyuma yo gukorayo igitaramo cya Rwanda Day cyabaye ku wa 03 Gashyantare 2024.


The Ben kandi agiye guhurira ku rubyiniro na Diamond Platnumz bakoranye indirimbo 'Why' na Otile Brown bakoranye indirimbo ebyiri arizo 'Kolokolo' na 'Can't get enough'.


Iri serukiramuco kandi rizagaragaramo umuhanzi Joshua Baraka wo muri Uganda wakunzwe mu ndirimbo 'Nana'.


Rizagaragaramo kandi umuhanzikazi Nandy wo muri Tanzania, Li John usanzwe uri mu bagezweho mu Rwanda.

Diamond Platnumz azatarama muri iri serukiramuco 

The Ben nawe azaba ari muri iri serukiramuco 

Otile Brown wakoranye indirimbo ebyiri na The Ben azaba ari muri iki gitaramo 

Otile Brown nawe azaba ari muri iki gitaramo 

Li John azaba ari ku rubyiniro rumwe n'aba bahanzi 

Abahanzi batandukanye bo muri Afurika y'Iburasirazuba bazaba barimo gutaramira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Washington DC 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND