Giribambe Joshua [Jowest] nyuma yo gutandukana n’abamufashaga mu muziki yatangiye urugendo rwe nk’umuhanzi wikorera ku giti cye, ashyira hanze indirimbo yagizwemo uruhare na mugenzi we Feikel Nyae wo muri Fela Music.
Mu minsi yashize ni bwo Jowest yatangaje ko yatandukanye
na IT Entertainment ya Young Jally.
Ibi bikaba byarakurikiwe no kuba imbuga zicururizwaho umuziki uyu
muhanzi yakoreshaga yahise azamuburwa.
Ubu akaba yatangiye kwikorana aho yashyize hanze
indirimbo yise ‘You and I’ ikubiyemo ubutumwa bugaruka ku rukundo.
Mu kiganiro InyaRwanda yagiranye na Jowest yagize ati”Natangiye
urugendo rushya mbaha indirimbo ya mbere.”
Avuga ko yizeye ko abari bamaze kumukunda bazakomeza
kumushyigikira mu byo akora bakurikirana ibihangano bye ku mbuga nshya zo
gucurizaho umuziki.
Ndetse banawuhanahanana nk'uko bari basanzwe babikora.
Indirimbo uyu muhanzi yashyize hanze ifite amashusho
yifashishijemo ayo yafatiye i Dubai aho aheruka.
Mu kuyatunganya bikaba byarakozwe na Tag Mayor afatanije
na Feikel Nyae uri mu bagize itsinda rya IT Entertainment.
Mu gihe amajwi yayo yakozwe na Winner Beat umaze igihe
kitari gito akorera indirimbo zinyuranye Jowest.
Uyu muhanzi ari muri bake batamaze igihe kirekire ariko
bakomeje kugenda bagira igikundiro cyo hejuru mu ndirimbo zirimo Pizza,
Majisiyene, Agahapinesi n’izindi.Jowest yakoze 'You and I' indirimbo ya mbere kuva atandukanye na IT Entertainment yamufashaga
Yasezeranije abakunda ibyo akora kutazabatenguha abasaba gukomeza kumuba hafi
Ubu ibihangano by'uyu muhanzi biri ku mbuga zicururizwaho umuziki nshya zibaruye mu mazina ya Jowest kuko izo yakoreshaga zari iza IT Entertainment
TANGA IGITECYEREZO