FPR
RFL
Kigali

Urugo rwambereye ikuzimu! Abahubutse mu gushaka barize ayo kwarika-Part 2

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:11/03/2024 11:49
0


Bamwe mu bashatse bihuse bavuze ko ubuzima bwabo bwabahindukiye agahinda nyuma y’ibyo basanze mu ngo barotaga kwinjiramo, bakicuza impamvu yabateye gufata uyu mwanzuro ugora benshi.



Bamwe bahubutse mu guhashaka batanze ubuhamya bw'ibyabaye mu rushako rwabo byabateye kuzinukwa no gukunda ubuzima bwo mu rugo babana n'abo bashakanye nabo kurusha kwibana bonyine.

Aba bantu bagera ku 10 bahuye n'akaga gakomeye bifuza kugasangiza abantu batari bashaka ndetse n'abamaze gushaka, kugirango bibabere isomo birinde guhubuka igihe bafata uyu mwanzuro ukomeye ku buzima bw'umuntu.

         1.   Nashengutse umutima

Iyi nkuru ibabaje y'urushako ivuga ko uyu mugore yarashatse inshuro ya gatatu. Ati" Narinshatse umugabo ku nshuro ya gatatu mu gihe umugabo wanjye yaranshatse nk'umugore wa gatanu.

Uyu mugore yagize ubwoba amenye ko umugabo babanye yafashe ku ngufu abakobwa be babiri nk'uko yabishinjwaga n'umugore we bari baratandukanye, ndetse yiyemerera ko  yabikoze.

        2. Nari nishimye mbere yo gushaka

Ubuhamya bw'uyu mugabo, buvaga ko yashatse kubera igitutu cy'inshuti ze zari zimaze gushaka akumva yaracikanwe.

Ati" Nagiye mu rukundo bwangu nyuma yo kubona ko inshuti zanjye magara zishatse. Nyuma y'umwaka ngiye mu rukundo nahise nambika impeta mu mezi 6 nkora ubukwe.

Umugore amaze gufatira umutungo wanjye yahise yaka gatanya.

Atanga isomo rivuga ko abantu badakwiye gufata uyu mwanzuro bahubutse kubera amagambo y'abandi cyangwa kuko abandi bashatse.

    3. Nakomeretse ubugira kabiri

"Ubwo natandukanaga n'umugabo wanjye w'umusirikare nari namufashe anca inyuma.Nyuma gato nagiye mu kabari mpura n'undi musirikare".

Amakuru yaje ambwira ko, umugabo wanjye yaryamanye n'umwana w'imyaka 17 kuko yabaga kure kubera akazi kabo, mpita ntandukana nawe nsigarana igikomere.

     4. Yamfataga ku ngufu

Nashyingiwe ku myaka 19 nyuma y'amezi 5. Nyuma yo kubana yarampindutse ambera umuntu mushya. Yatangiye kujya ambuza ibyo nkunda birimo ibyo nambaraga, kugenzura buri kimwe nakoraga, ariko biba bibi cyane ubwo yatangiraga kunkoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato.

    5. Yansimbuje nyina

" Ubwo twashyingiranwaga ntiyigeze amfata nk'umugore we akunda ahubwo yirirwanaga na nyina ndetse na bashiki be mu gihe njye nabaga nishwe n'irungu". Uyu ngo nyuma y'imyaka ine agerageza yaje kubona ko nta maherezeyo atandukana n'umugabo we amusigira nyina kuko ariwe yakundaga".

Uyu mugore yagize igikomere cyo kudahabwa agaciro n'umugabo we, amurutisha umuryango we.

     6. Yarimwiza arampinduka

Ubwo binjiraga mu rukundo bwari ubuzima bunejeje nyuma buzamo agatotsi.

Ati" Yari mwiza kuri njye ndetse numvaga ntewe ishema no kumugira. Nyuma yo kubana yabaye undi wundi, yanga gukora akazi, ndetse n'abandi barimo umuryango we bibaza ibyamubayeho birabayobera.

Yatangiye kwanga ko abana bamenya umuryango, mu gihe njye ntagitekerezo nari nemerewe kumuha, ndambiwe ndamusiga gusa ngendana igikomere.

     7. Nari umugore w'umusirikare wihangana

Ubuhamya bw'uyu mugore bwo buvuga ko mu kazi ke yahuye n'umugabo akamwereka urukundo rudasanzwe ariko nyuma nibwo yamenye ko umugabo we yayi yiyoroshe uruhu rw'intama.

Ati "Yakundaga gusohoka! Nyuma yahuye n'umukobwa ahita amundutisha. Nagerageje kumubabarira ariko biba iby'ubusa kuko yari yaramaze kuraruka".

Yatangaje ko ibyo yaboneye mu rushako kubera guhubuka mu rukundo byamugizeho ingaruka ku buzima.

    8. Nyuma y'ubukwe byahinduye isura

Ati: "Twakundanye tumaze amezi atandatu tumenyanye, nyuma y'andi mezi atandatu turabana, ariko nyuma y'amezi atandatu turatandukana".

Uyu yatangaje ko umugore babanye atamukundaga na gato ahubwo ko yemeye gushyingiranwa nawe bitewe n'imitungo yifuzaga ko bagabana.

Ibi byamuteye igikomere atazibagirwa.

    9. Yaranyibye aratoroka

Uyu yagize ati: "Ubwo haburaga iminsi 2 ngo dushyingiranwe, yanyibye ibirimo ibyangombwa byanjye aburirwa irengero. Nagize igikomere cyo gushaka mbere yo kubana n'uwari umukunzi wanjye wambeshye urukundo.

    10. Nashyingiranwe n'ufite uburwayi bwo mu mutwe 

Ubwo twabanaga dukundana namenyeko afite ikibazo mu mutwe, gusa byatumye amfata nabi akajya ampohotera mu buryo bwatumye nanga ubuzima nanjye ubwanjye ndiyanga kugeza dutandukanye.

Nyuma yo gutandukana nicujije impamvu nahubutse ngashaka ntatekereje kabiri kuri uyu mwanzuro.


Bose batanze inama ivuga ko umwanzuro wo gushaka umugabo cyangwa umugore ukwiye kwitonderwa kuko ushobora kwangiza ibyishimo byawe burundu Isi ikakubana akadomo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND