FPR
RFL
Kigali

Ibimenyetso biranga umukobwa wiyubashye udashidikanywaho mu rukundo

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:1/07/2024 14:18
0


Bishobora gutangira nko kwishimirwa, ariko nanone ibyo bishobora kuvamo kubwahwa. Ntago ari ibintu bidasanzwe ko ibyo byiyumviro bishobora kuvamo kwitwabwaho n’urukundo. Iyo uri umuntu wubashywe kubera imico n’imyifatire yawe, ni ibintu bigaragaza ko urukundo rwawe rushobora guhagarara neza.



Bimwe mu bimenyetso  biranga umukobwa/ umugore wiyubashye kuburyo adashidikanwaho mu rukundo:

1 AHORA ASHISHIKARIYE ABANDI BANTU

Bene uyu mukobwa/ mugore aho ari hose ahora ashishikajwe n’ibyo abantu bakeneye, urugero nko mu kirori, mu bukwe mbese umwe bataha bavuga ko yabitagaho buri uko bagize icyo bakenera kandi batanabanje kubimusaba. Abagabo bakunda bene uyu mukobwa wita kubyo abantu bakeneye cyane nk’ikimenyetso cyo kutagira icyo wamuburana igihe yagufunguriye umutima we.

 2 . YIRENGAGIZA IBIDAFITE UMUMARO

Hari uburyo abagabo bakunda kuvugamo amagambo adafite agaciro ku buzima, cyangwa se bagatebya cyane, akenshi uba usanga abenshi batabyumva kubera ko bari kubona nta mumaro urimo, gusa bene uyu mukobwa/umugore we, bene ibi ngibi iyo abyumvise arabyirengagiza ubuzima bugakomeza, byanaba ngombwa ahubwo akakira ubuzima bwabyo maze akabiha umwanya mu buzima bwe.

3.  NTAGO AJYA AVUGA ABANDI BANTU ABAVUGAHO AMABI

Hari abagore bakunda kuba bafata umwanya wo kuvuga ku bandi bantu babavugaho by’amazimwe. Bene uyu mugore/umukobwa ntago ajya akunda kujya muri ibi bikorwa, yewe n’ahantu ahurira na bagenzi be iyo bakoze bene ako gatsiko ki kuvuga, arabahunga, ugasanga ahubwo anashaka kubagira inama ko ibyo baba bakora Atari byo. Bene uyu abagabo baramukunda cyane kubera ko aba ari umwizerwa cyane ku bijyanye no kubika amabanga.

4 ABA AFITE INTEGO Z’UBUZIMA NDETSE AGAKORA KUGIRA NGO AZIGEREHO

Abagabo benshi bakunda gutanga ingero ku bakobwa’abagore bakora cyane ubona ko bafite icyerekezo mubyo barimo gukora. Bene aba bakobwa hari nubwo usanga intego yabo ari ku kantu gatoya cyane, ariko iyo bashyize umutima ku kintu bashaka gukora, baragikora ukagira ngo nibwo buzima kandi bikarangira bakigezeho ku buryo bugaragara. Nta mugabo utakwifuza bene uyu.

 5. AHISHA AKABABARO KE AKAKOROSAHO INSEKO

Hari abakobwa/abagore uba ubizi neza ko bafite ibibazo ariko buri uko ubabonye ukabona inyuma baganjwe n’inseko ndetse n’ibyishimo, kuburyo ushobora kubwira umuntu utamuzi ko afite ibibazo akaba yakugira umusazi. Bene aba bakobwa ni ikimenyetso kigaragaza ubushobozi bwe bw’imbere mu mutima n’uburyo abasha kwihanganira ibibazo afite. Byaba byiza mbere yo guhitamo nk’umugabo ushatse umuntu ufite iki kimenyetso kuko uba ugiye kubana n’intwari. 

6 AHORA AHUZE ARIKO AKABONERA UMWANYA GUHA AGACIRO IBIKOMEYE ABANDI BAKOZE

Bene uyu mukobwa/ mugore, uba usanga akunda guhugira mubyo akora kugira ngo agere ku ntego ze, ariko akanabona umwanya wo kwita kuri bagenzi be nabo bafite ibyo bakora akabasha kubashimira ibyo bakora, bitandukanye na bamwe bihugiraho maze ugasanga batazi n’ubuzima inshuti zabo zibayeho. Bene uyu nguyu bigaragaza ko azi gufata inshingano zo kwita kuri byinshi buri cyose akanagiha umwanya wacyo mu buzima bwe, bigaragaza ko ubwonko bwe buba buri ku murongo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND