RFL
Kigali

Uburyo wakoresha ukamenya ibintu umukunzi wawe adakunda kuri wowe

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:19/06/2024 14:31
1


Ni ibintu bisanzwe kugerageza kumva ibyiyumviro by’umukunzi wawe, kugira ngo umenye niba atari guhura n’ikibazo cyo kutanyurwa mu rukundo rwanyu. Ariko abantu bamwe na bamwe cyane cyane abahungu birabagora cyane gutobora ngo bavuge ibibabangamiye, nubwo n’abakobwa bahari.



Niba rero ushaka kumenya ibyuyumviro by'umukunzi wawe kuri wowe ukamenya ibintu adakunda kuri wowe, dore uburyo wakoresha:

1.Tangira ikiganiro umubwira uti: ”Ndashaka ko tuganira, tukabwirana ibintu bitadushimisha mu rukundo rwacu”.

Iyo bigenze gutya, bimufasha kurekera kwifunga ubundi akavuga ikibazo agufiteho kuko uba usa n’umubimburiye. Gusa igihe udashaka ko ikiganiro cyanyu gihinduka imiserero, wowe ibyo umunengaho byaba byiza ubyoroheje.

2. Muhe amahitamo yo kugereranya umubaza uti: ”Ese ni ayahe makosa ngukorera ugereranije n’umukunzi wawe wa mbere?”.

Kubera ko iteka usanga umukunzi mwatandukanye atuma ugira amarangamutima, ibi bishobora gutuma umukunzi wawe yirekura, agatangira kugereranya ibyo umukunzi we yakoraga maze bigatuma nawe wumviraho atanamenye ko washakaga kumenya amakosa umukorera akabiceceka.

3. Mwereke ko bigushishikaje umubaze uti: ”Ese ubihagazeho neza ntabwo ushaka kwigira mwiza ntumbwire ko nkubangamira?”

Umukunzi wawe ugomba kumwitaho ku buryo umwereka ko umushyigikiye muri byose bityo icyo gihe utangira kwinjira mu bitekerezo bye ku buryo akubwira byose. Iyo umweretse ko udashaka kubabazwa n’uko hari ikintu icyo ari cyo cyose yaguhisha kugira ngo utababara, bituma akubwiza ukuri buri kimwe.

4. Mubwire ikintu uzi ko atishimiye mbere nk’urugero uti: ”Ese ntago byagushimishije cyagihe na…?”

Hano, koresha ibintu uzi neza ko atishimiye nk’ingingo y’ikiganiro ushaka ko muganiraho. Nubimubazaho nk’umuntu urimo gutanga urugero kugira ngo bitaba bibi kuko n’ubundi uziko bitamushimishije umubwire uti: ”Erega ndashaka kwigira ku hahise maze ngateza imbere urukundo rwacu”.

5. Mwereke ko ushaka gucengera mu mubano wanyu uti: ”Erega mba numva nshaka kukwiyegereza cyane birenze”.

Igihe cyose umukunzi wawe umweretse ko uri gukora iyo bwabaga, ahita atangira kukubwira ibintu byose bimubangamiye abona bitatuma urukundo rwanyu rutagera kure nk’uko urimo kubivuga.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Emery Niyibitamga 3 months ago
    Igitekerezo cyanje nuko nahanura abakundanye yuko bakwitanaho atawahisha uwundi icyiyumviro cye





Inyarwanda BACKGROUND