Kigali

Riderman agiye gutera ingabo mu bitugu Platini P

Yanditswe na: Freddy MUSONI
Taliki:7/03/2024 9:57
0


Umuraperi w'umunyabigwi, Riderman azataramana na Platini P mu gitaramo cyo kwizihiza imyaka 14 amaze mu muziki yise 'Baba Xperience.



Umuhanzi Neyemeye Platini wamamaye mu itsinda rya Dream Boys mu myaka yatambutse ariko akaza gukora umuziki ku giti cye nka 'Platini P' cyangwa se Baba nk'uko akunda kubivuga, ageze kure imyiteguro yo gukora igitaramo kidasanzwe cyo kwizihiza imyaka 14 amaze mu muziki nyarwanda.

Ni igitaramo giteganyijwe ku wa 30 Werurwe 2024 kikazabera muri Camp Kigali.

Uyu muhanzi yamaze gutangaza ko umuraperi uri mu bafite ibigwi mu muziki w'u Rwanda Gatsinzi Emery wamamaye nka Riderman azaba ari kuri uru rubyiniro rwa 'Baba Xperience'.

Riderman atangajwe nyuma y'umuhanzi Nel Ngabo nawe wamaze kwemezwa ko azatara muri iki gitaramo.

Riderman ni umuhanzi wabanye ndetse agakorana bya hafi n'itsinda rya Drem Boys ubwo ryakoraga ribarizwamo 'TMC Indatwa na Platini P'.

Bakoranye indirimbo zitandukanye zirimo 'Romeo na Juliette, Ungaraguza agati' n'izindi.

Mu 2020 nibwo umuhanzi Platini P yatangiye urugendo rwo gukora umuziki wenyine nyuma y'uko mugenzi we TMC Indatwa yari amaze kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Kuva Platini P atangiye uru rugendo, yarahiriwe cyane kuko yakozemo indirimbo nka 'Atansiyo, Ya Motema, Helena, Icupa' n'izindi zakunzwe cyane kugeza kuri Ep aherutse gushyira hanze yise "Baba" bikaba bimugejeje ku gitaramo cy'amateka arimo gutegura.

Platini P agiye kwizihiza imyaka 14 amaze mu muziki

Platini P amaze imyaka isaga itatu akora umuziki ku giti cye 

Riderman azaba ari ku rubyiniro rumwe na Platini P 

Riderman asanzwe ari inshuti ya hafi ya Platini P 








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND