Kigali

Tems yemeje itariki y’igitaramo cye muri BK Arena

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:18/01/2025 13:16
0


Byamenyekanye ko umuhanzikazi Temilade Openiyi wamamaye nka Tems agiye gutaramira i Kigali binyuze mu gitaramo azakorera muri BK Arena tariki 22 Werurwe 2025. Ni ubwa mbere iyi nkumi y’ikimero, izaba isabanye n’abafana be n’abakunzi muri rusange mu Rwanda.



Ubuyobozi bwa BK Arena mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Mutarama 2025, bwagaragaje ko buhishiye ibyiza abafana b’umuziki. Bavuze ko nta byinshi batangaza kuri iyi gahunda, ariko ni gahunda yihariye, ku buryo amakuru arambuye bazatangaza mu gihe kiri imbere.

Iyo ugerageje kwitegereza neza ifoto itagaragara bakoresheje kuri ‘Affiche’ mu gutegura iyi gahunda izabera muri BK Arena, bigaragara ko ari iyo Tems yafashwe ari mu gitaramo.

Tems yari aherutse kwemeza ko azataramira i Kigali mu 2025, ni nyuma y’igihe cyari gishize bamwe mu bategura ibitaramo bagerageza kumutumira ariko bigapfa ku munota wa nyuma.

Uyu mukobwa uherutse gushyira ku isoko indirimbo zirimo ‘'Burning', Love me jeje', yifashishije konti ye ya Instagram mu ijoro ryo ku wa Kane tariki 28 Ugushyingo 2024, yagaragaje urutonde rwa bimwe mu bitaramo afite mu 2025.

Yavuze ko ku wa 20 Werurwe 2025 azataramira mu nyubako ya The Dome-Nasrec mu Mujyi wa Johannesburg muri Afurika y'Epfo, hanyuma akazakomeza urugendo rw'ibitaramo bye mu bihugu birimo u Rwanda, Ghana, Kenya, Nigeria kandi ko 'amatariki azatangazwa mu gihe kiri imbere'.

Ni ubwa mbere uyu mukobwa w’ikimero azaba ageze i Kigali. Yihagazeho mu bijyanye n’umuziki, kuko ni umwanditsi w’indirimbo, Producer, akaba n’umwe mu bafashe ibendera ry’umuziki ku mugabane wa Afurika.

Izina rye ryatangiye kurangamirwa cyane nyuma y’uko Wizkid amwifashishije mu ndirimbo ‘Essence’ yo mu mwaka wa 2020, aho yahise ijya ku mwanya wa Munani mu ndirimbo zikunzwe kuri Billboard Hot 100.

Iyi ndirimbo yabafashije guhatanira ibihembo bya Grammy Awards. Ndetse, muri uriya mwaka uyu mukobwa yakoranye indirimbo ‘Fountains’ n’umuraperi wo mu gihugu cya Canada, Drake. 

Tems agaragaza ko ibi bitaramo "Born in the wild" bizagera mu bihugu bitandukanye byo ku Isi mu rwego rwo kurushaho kwiyegereza abafana be n'abakunzi b'umuziki muri rusange. 

Inyandiko zimwe ziri kuri Internet, zigaragaza ko gutumira uyu mukobwa mu gitaramo bisaba kumwishyura amafaranga ari hagati y’amadolira 15,000 na 229,000.


BK Arena yagaragaje ko yitegura kwakira igitaramo cya Tems kizaba muri Werurwe 2025 

Tems aherutse gutangaza ko agiye gukorera ibitaramo mu bihugu birimo u Rwanda guhera mu 2025 

Tems amaze imyaka ine ari mu bahanzi bagezweho muri Afurika nzima  

Tems yari amaze igihe kinini atumirwa mu Rwanda ariko bikanga ku munota wa nyuma 

Ibi bitaramo Tems agiye gukora yabyitiriye Album ye ‘Born in the Wirld’ yasohoye muri Nyakanga 2024 




KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'JEJE' YA TEMS

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND