RFL
Kigali

Burna Boy, Asake na Rema ntibahiriwe mu bihembo bya 'Brit Awards 2024'

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:3/03/2024 16:16
0


Abahanzi bakomeye muri Nigeria barimo Burna Boy, Asake na Rema bongeye gutaha amara masa mu bihembo mpuzamahanga bitangirwa mu Bwongereza bya 'Brit Awards 2024'.



Nyuma y'uko muri Gashyantare, abahanzi bakomeye muri Afurika kandi bose bakomoka muri Nigeria barimo Burna Boy na Asake batashye imboko boko mu bihembo bikomeye bya Grammy Awards, kuri ubu aba bombi hiyongereyeho na mugenzi wabo Rema bongeye kuvirama aho mu bihembo bya Brit Awards 2024.

Ibihembo bya Brit Awards nibyo bya mbere bikomeye mu muziki wo mu Bwongereza ndetse binahatanamo abahanzi mpuzamahanga mu byiciro bitandukanye buri mwaka. Mu ntangiriro z'uyu mwaka ubwo hatangazwaga ko abarimo Burna Boy, Asake na Rema aribo bahanzi nyafurika babihatanyemo bahise batangira guhabwa amahirwe yo kubyegukana gusa siko byagenze.

Burna Boy, Asake na Rema batashye amara masa muri 'Brit Awards 2024'

Itangwa ry'ibihembo bya  Brit Awards 2024 ryabaye mu masaha make ashije aho byatangiwe mu mujyi wa London muri sitade ya 'London 02 Arena' imaze kuba ikimenyabose kubera ibitaramo bikomeye.

Abakunzi b'umuziki byumwihariho abakunda injyana ya 'Afro Beat' bababajwe no kubona bahanzi bakomeye kuri uyu Mugabane baviramo aho. Ku ikubitiro Burna Boy na Asake  bari bahatanye mu cyiciro cya 'Best International Act of the Year' bose nta n'umwe watsinze muri iki cyiciro cyatsinzemo umuhanzikazi SZA wo muri Amerika.

Aba bahanzi baviriyemo aho bitungura benshi dore ko bahabwaga amahirwe

Umahanzi ukiri muto Rema wahabwaga amahirwe yo gutwara igihembo mu cyiciro cya 'Best International Song of the Year' nawe ntibyamuhiriye kuko iki gihembo cyatwawe n'icyamamarekazi Miley Cyrus mu ndirimbo ye 'Flowers' iherutse no kumuhesha igihembo cya Grammy Award.

Icyakoze Rema w'imyaka 24 nubwo nta gihembo yakuye muri Brit Awards 2024, yabashije kwandika amateka yo kuba umuhanzi nyafurika wa kabiri uririmbye muri ibi birori ubwo yaririmbaga indirimbo 'Calm Down' yamumenyekanishije ku rwego mpuzamahanga.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND