RFL
Kigali

Tonzi yashyize hanze amashusho y'indirimbo "Respect" yitiriye Album ye ya 9

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:2/03/2024 22:35
0


Ku mugoroba w'uyu wa Gatandatu, Tonzi witegura kumurika Album ye ya cyenda yise "Respect", yashyize hanze amashusho y'indirimbo yitiriye iyi album ye, yayobowe na Director Gad.



"Respect" ni imwe mu ndirimbo ziri kuri Album ya 9 ya Tonzi yitwa "Respect" igizwe n'indirimbo 15 ari zo: "Respect", "Nshobozwa" Ft Gerald M; "Merci", "Warabikoze", "Umbeshejeho", "Uwirata", "Nimeonja", "Ndashima" ft Muyango, "Niyo", "Ubwami", "Ndakwizera", "Nahisemo", "Wageze" na "Kora" yakoranye n'bahanzi 15.

Iyi Album "Respct" ije isanga izindi 8 ari zo Humura, Wambereye Imana, Wastahili, Izina, I am a Victor, Amatsiko, Akira, Amakuru na Respect. Biteganyijwe ko azayimurika mu gitaramo cy'amateka kizaba tariki 31 Werurwe 2024 muri Crown Conference Hall. Ni igitaramo kizaririmbamo The Sisters na Liliane Kabaganza.

Tonzi yabwiye inyaRwanda ko yasanze mu buzima Imana irihariye, ibyo ikora birihariye, ni Imana ikwiriye kubahwa "mbibona mu buzima bwanjye bwa buri munsi uburyo Imana inyitaho, indinda by'umwihariko uburyo umuntu wese uriho, ari uyemera ari utayemera ariho kuko yaremwe n'Imana".

Ku bw'ibyo yasanze akwiriye kuyiha icyubahiro, akaba ari bwo yahise akora "Respect", ati "Rero Umuremyi wanjye akwiriye Icyubahiro noneho yaturemeye kudukunda kandi Imana ngo itura mu mashimwe. Aho rero ni ho nahisemo guhora mbwira Imana yanjye ko ikwiriye #Respect (Icyubahiro), irihariye mu byo ikora. Ndi umuhamya".

Tonzi ntajya yicisha irungu abakunzi b'umuziki wo kuramya Imana


Tonzi aritegura gushyira hanze album ya 9 mu gitaramo kizaba kuwa 31 Werurwe 2024

REBA AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "RESPECT" YA TONZI








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND