Kigali

Amagambo y'ubwenge aranga abantu b’abanyabwenge

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:28/02/2024 21:11
0


Umuntu bamwita umunyabwenge bagendeye ku mico n’imyitwarire imuranga, ariko ururimi ruri mu byihutisha kumenyekanisha imiterere y’umuntu rukaba rwatuma agaragaza ubwenge cyangwa ubupfapfa.



Mu mvugo ikwiye hari amagambo yirindwa kuko adakwiriye kuvugirwa mu bantu cyangwa mu ruhame, ariko hakaba n’amagambo meza akoreshwa agasiga n’ubusobanuro mu mititma y’abantu.

Ikinyamakuru GlobalEnglishEditing cyatangaje amagambo akoreshwa n’abanyabwenge akabatandukanya n’abantu bose basanzwe:

        1.  Sinsobanukiwe 

Abanyabwenge basobanukiwe ko nta muntu umenya byose bityo guhakana ko batazi ibintu ntibibatere isoni. Abantu bamwe bagira kwirarira no kwemera ibyo badashoboye kuko batekereza ko nibamenya ko badasobanukiwe babaseka cyangwa bakabasuzugura.

Abantu bazi ubwenge bemera ko hari ibyo batazi ahubwo bagashaka uko babyiga bakabimenya, aho kugira ibyangizwa bakora cyangwa bemera ibyo batazi.   

         2 . Nakosheje

Irindi jambo riranga abanyabwenge nirigira riti “ Nakosheje”. Iri jambo rikoreshwa n’intwari kuko uwamenye ko yakoze ikosa akanaryemera aba agaragaza umutima wo kurikosora.

Umuntu yatanze ubuhamya avuga ko yigeze guhabwa inshingano nyinshi ku kazi kandi zigomba kunozwa mu gihe ntarengwa yahawe, nyamara ku bwo kuba nyinshi ziramugonga yica igihe yawe.

Yafashe inzira yegera bagenzi be mu cyumba akazi kakorerwagamo maze arabwira ati “Narakosheje”. Natinze gusoza akazi  ku bw’inshingano nyinshi, ariko ndikosora".

Baramwumvise baramubabarira gusa ntiyongeye kwemera ko bamuha inshingano zimusumbya ubushobozi.

Gukosa birasanzwe ndetse nta muntu udakosa. Gusa biba igitangaza iyo umuntu ahakanye ikosa yakoze ryaba rigaragara cyangwa ritagaragara ahisha intege nke ze, kuko atifuza kwitwa ikigwari. Bavuga ko gukosa atari ikibazo cyane, ahubwo ikibazo kikaba gusubiramo ikosa  nkana.

       3.     Ndabashimiye

Gushimira uretse kuba bigaragaza ikinyabupfura, bigaragaza izindi ndangagaciro zirimo kunyurwa no kwishimira ibikorwa by’abandi.

Abanyabwenge basobanukirwa akamaro ko gushimisha abandi banyurwa ni byo babahaye bagashimira. 

Ubushakashatsi bwakozwe muri kaminuza iherereye Califonia bwagaragaje ko umuco wo gushimira udashimisha ubikorewe ahubwo na nyiri kubikora ko bigira ingaruka nziza ku buzima bwe.

       4.     Urabyumva ute?

Urwego rwose wageraho mu bitekerezo ntirwakuraho ko n’abandi batekereza kandi ko nabo ubakeneye kuko nta mugabo wigira. Gusaba abandi ibitekerezo ntibigaragaza ubujiji ahubwo bigaragaza kubaha abandi no kubumva.

Kubaza umuntu igitekerezo cye, bituma wumva uruhande rwe ntabe yatsikamirwa cyangwa yaba yitinya bikamworohera kwigaragaza. Abanyabwenge bamenya guhuza ibitekerezo byabo n’iby'abandi bagakuramo igitekerezo kizima kibereye bose.

      5.     Mbabarira


Bitewe n’imibanire ugirana n'abantu runaka birororshye kubangama no gukosa utabiteguye. Kwaka imbabazi bigaragaza umuntu w’umunyabwenge ufite umutimanama, bityo akikiranura n’abo yahutaje bakongera kuba umuryango cyangwa inshuti.

Bamwe batsimbarara ku makosa yabo bakanga gusaba imbabazi, ndetse hari nabazisabwa ariko badafite umutima wo kuzitanga. Gusaba imbabazi byihuse bituma hatangirika byinshi birimo n’urukundo cyangwa ibyishimo by’abandi kandi bishoborwa n’abanyabwenge.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND