RFL
Kigali

Abagize uruhare mu rupfu rw'umuraperi AKA batawe muri yombi

Yanditswe na: Dieudonne Kubwimana
Taliki:28/02/2024 15:39
0


Abantu Batandatu bakurikiranyweho icyaha cyo kugira uruhare mu rupfu rw'umuraperi AKA wo muri Afurika y'Epfo batawe muri yombi.



Polisi yo muri Afurika y'Epfo yatangaje ko ku wa kabiri yataye muri yombi abantu Batandatu bakurikiranyweho icyaha cyo kugira uruhare mu rupfu rw'umwe mu baraperi bari bakomeye muri Afurika, Kiernan Forbes uzwi cyane nka AKA wakoreraga muzika ye muri iki gihugu.

Umuyobozi wo Polisi yo gihugu cya Afurika y'Epfo, Bheki Cele, yatangaje ko aba bantu batawe muri yombi biteganyijwe ko bazagezwa mu rukiko kuri uyu wa Kane.

Yakomeje avuga ko ubundi abantu bagera kuri babiri aribo bacuze uwo mugambi wo kwica uwo muraperi kandi bakaba nabo bari mu bamaze gutabwa muri yombi, abandi nabo bagera kuri bane bagize uruhare mu gushaka imbunda n'ibindi bikoresho byose byo kwifashisha mu bwicanyi bwakorewe AKA, nabo bakaba barafashwe.

Ku itariki ya 10 Gashyantare 2023 nibwo inkuru mbi yatashye ku Isi hose  cyane abakunzi ba muzika b'injyana ya Rap, ubwo byatangazwaga ko umuraperi wari umwe mu bakomeye muri Afurika, AKA yitabye Imana.

Umuraperi AKA wamenyekanye mu ndirimbo zirimo nka 'Make me Sing' yakoranye na Diamond Platnumz, yarashwe inshuro esheshatu, arasanwa n'abandi bantu babiri barimo n'umurinzi we.

Uyu muraperi yarasiwe i Durban mu gihe yarimo yitegura kuririmbira mu kabyiniriro kari hafi aho kitwa 'YUGO' ndetse bikaba byari byitezwe ko uyu muraperi aza kuba yishimana n'abakunzi be mu gihe we yari kuba yizihiza isabukuru ye y'amavuko.


Abantu Batandatu bagize uruhare mu rupfu rw'umuraperi AKA batawe muri yombi


AKA yarashwe yari butaramane n'abakunzi be mu gihe we yari kuba yizihiza isabukuru ye y'amavuko ye

AKA yari umwe mu baraperi beza Afurika ifite






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND