Mu gihe bamwe bashyira byinshi byerekeye ubuzima bwabo ku mbuga nkoranyambaga, hari n'abandi birinda no kuzikoresha cyangwa bakaziyoboka bahisha ubuzima bwabo.
Izi mbuga zihuza abantu n'abandi, bamwe bakamamaza
ibikorwa byabo ndetse abandi bagatanga ibitekerezo ku byasakajwe kuri zo.
Dore ibiranga abantu bahunga imbuga nkoranyambaga.
1. Gusigasira agaciro kabo
Abantu benshi bareba ibikorerwa ku karubanda rimwe
na rimwe birimo n'ibikorwa byo kwiyandagaza, bagahitamo kugumana ibyabo mu ibanga.
Aba bantu bakunze guhitamo gutanga ubutumwa
imbonankubone, aho gukoresha uburyo bw'itumanaho nka telephone, kwandika
ubutumwa n'ibindi, kuko nta cyizere bagirira abantu.
2.
Barisanzura mu ruhame
Aba bantu barirekura kuko ntacyo baba bikanga mu gihe abazwi ku mbuga nkoranyambaga bo baba
bikanga buri kantu, bigaragaza mu isura nziza kugira ngo nibavugwa batazababara.
Ibi bikunze kuba nko mu bikorwa bihuza abantu benshi
nk'ubukwe, ibitaramo n'ibindi, abasitari cyangwa abubatse uzina bazwi ku mbuga,
bakifata n'igihe cyo kwirekura, kuko bahazwe amaso na benshi, mu gihe utazwi aba
yiturije ntanumwe umwitayeho.
3. Batanga ibitekerezo byabo badatinya
Benshi bakunze gutanga ibitekerezo ariko bakibuka
ko, bashobora gukomeretsa ababakurikira, bityo bagasa n’abarya indimi
ntibagaragaze uruhande rwabo, cyane cyane iyo amashusho yabo cyangwa amajwi
ashyirwa ku mbuga nkoranya mbaga.
Ibi bihabanye n’ibitekerezo by’umuntu udakurikirwa
na rubanda kuko we avuga ibiri ku mutima we akanabisobanura, kuko ntaho azahurira
n’ibitekerezo by’abandi bavuga kubyo yavuze agakoresha ukuri.
4. Hari ubwo batamenya amakuru y’ingenzi agezweho
Nubwo gukoresha imbuga bigira ingaruka mbi nyinshi
ariko nanone bigira izindi ngaruka nziza nko kumenya amakuru
agezweho,kumenmyenana n’abanntu benshi banatanga umusaruro bitewe n’ibikorwa
ukora ndetse n’ibindi.
Ikinyamakuru GlobalEnglishEditing kivuga ko bisanzwe kuba umuntu yahitamo kwiyamamaza no gukoresha imbuga
mu buryo ashaka ariko kandi akitegura umusaruro
bizamuha. Bavuga ko ntakibazo kuba umuntu yahitamo kugumisha ubuzima bwe mu ibanga
akabaho yimenyera ibye nta bibazo agirana n’abantu, gusa bikamusaba izindi
mbaraga kugira ngo ntasigare inyuma mu iterambere, kuko izi mbuga zifasha
gutangaza ibigezweho n’amakuru akenewe na buri wese.
TANGA IGITECYEREZO