RFL
Kigali

Perezida w'u Bufaransa na Emir wa Qatar barayobya Indege ijyana Kylian Mbappé Kwa Real Madrid?

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:27/02/2024 14:32
0


Perezida w'u Bufaransa, Emmanuel Macron ndetse na Emir wa Qatar,Tamim Bin Hamad Al Thani bafite gahunda yo guhura na Kylian Mbappé, gusa hakomeje kwibazwa niba bafite gahunda yo kumubuza kujya muri Real Madrid.



Mu minsi yashize nibwo hagiye amakuru hanze yemeza ko uyu rutahizamu w'ikipe y'igihugu y'u Bufaransa yamaze gusinyira ikipe y'inzozi ze ya Real Madrid akazayerekezamo mu mpeshyi y'uyu mwaka ubwo amasezerano ye azaba arangiye muri Paris Saint-Germain.

Mu gitondo cyo kuri uyu Wakabiri, ibinyamakuru bitandukanye byabyutse byandika ko Emir  wa Qatar ,Tamim Bin Hamad Al Thani afite uruzinduko rw'akazi mu gihugu cy'u Bufaransa gusa mu byo ari buhakorere hakaba harimo no kuza guhura na Kylian Mbappé ndetse ari kumwe na Perezida w'u Bufaransa, Emmanuel Macron ubundi bagasangira.

Bamwe bahise batekereza ko ibi biri bube kugira ngo barebe ko uyu mukinnyi yakwisubiraho ku mwanzuro yafashe wo kuva muri Paris Saint-Germain akerekeza mu ikipe ya Real Madrid.

'Qatar Sports Investments' ifite Paris Saint-Germain mu biganza yashinzwe na Emir wa Qatar,Tamim Bin Hamad Al Thani mu 2005, akaba ariyo mpamvu benshi batekereje ko ashaka gufatanya na Perezida w'u Bufaransa kugira ngo bemeze uyu mukinnyi ubundi ntazagende.

Nk'uko umunyamakuru ukomeye, Fabrizio Romano yabitangaje, ntabwo mu byo aba bombi bari buganireho na Kylian Mbappé harimo iby'ahazaza he dore ko umwanzuro ndakuka yamaze kuwufata,ikiri bubeho ni ugusangira gusa. 

Perezida w'u Bufaransa, Emmanuel Macron ari buhure na Kylian Mbappé 

Kylian Mbappé wamaze gufata umwanzuro nta kuka wo kujya muri Real Madrid 









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND