RFL
Kigali

Menya “Philemaphobia” indwara yo gutinya gusomana

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:27/02/2024 15:34
0


Igikorwa cyo gusomana ku bakundana benshi bacyifashisha bishimisha. Ni mugihe bamwe bavuga ko kibanziriza imibonano mpuzabitsina mu rwego rwo gutegura imibiri yabo, gusa bamwe ntibabikozwa ahubwo batahwa n’ubwoba iyo babyumvise.



Gukomana byahindutse igikorwa gikorwa kenshi ku bantu bakundana by’ukuri, gusa havumburwa uburwayi bwa bamwe mu bantu babitinya ndetse bakabihakanira kure.

 Bamwe bakunze kwitwaza impamvu zitandukana bahakana ko batifuza gusomana zirimo nk’imyemerere, gutinya uwo mukundana kubera kudahuza imico n’ibindi bitandukanye.

Abahanga mu gusuzuma indwara batangaje ko gutinya gusomana n’umukunzi wawe ukunda, biterwa n’uburwayi bwitwa Filemaphobia butuma umuntu agira igihunga n’ubwoba igihe ageze hafi y’iminwa y’umukunzi.

Birasanzwe ko umuntu yakumva ajagaraye mu ntekerezo igiye agiye gusomana n’umukunzi we, bitewe n’impamvu zirimo kuba ntabyo azi neza, kuba umukunzi we amusoma amubabaza iminwa cyangwa akamuheza umwuka ntahumeke neza.

Iyi ndwara ishobora guterwa no kuba umuntu yaragize ihungabana runaka, cyangwa hakaba hari bimwe abona ku mukunzi we bimwibutsa ibibi yahuye nabyo, yamwegera agiye kumusoma agatahwa n’ubwoba bukabije ntabashe kumusoma.

Philamophobia kandi ishobora kwibasira umuntu wafashwe ku ngufu cyangwa agasomwa ku gahato. Nanone iterwa no kutigirira icyizere ndetse ukaba wakumva ko icyo gikorwa nugikora ushobora kugikora nabi umukunzi wawe akakwanga cyangwa akagutekereza nabi.

Ikindi kintu kiri mu bitera iyi ndwara harimo kuba uwo wasomye yaguseka akubwira ko ntabumenyi buhambaye ubifitemo, ugatakaza icyizere, byahura nuko uri umunyantege nke ukagenderako ukabihurwa.

Kurwara iyi ndwara ntibiterwa n’imyaka runaka kuko uwo ariwe  wese yayirwara. Verywell Mind itangaza ko ibi bimenyetso bikurikira byakwereka ko umukunzi wawe arwaye iyi ndwara:

Gukonja cyane igihe umukunzi akwegera ashaka            kugusoma , Gutera cyane k’umutima, Kugira iseseme, Kusomana ukebaguza,  Kuzana ibyunzw no kumva ubuze umwuka

Ingaruka zikomeye zigera kuri uyu muntu zirimo guhungira kure abantu bamusaba urukundo kuko atekereza ko ibyo atinya bizamubaho, kumva ko ari ikigwari kuko ibyishimirwa na benshi we byamunaniye.

Nubwo bimeze bityo, hari impamvu nyinshi zatuma umuntu yanga gusoma umukunzi we zirimo impumuro mbi iva mu kanwa, kuba utamukunda bya nyabyo, kuba yagutungura utabishaka akaguhata kubikora no kuba asomana mu buryo butakunyuze.


Philemaphobia ni indwara yo gutinya gusomana

Iyi ndwara ikunze gutwerwa cyane n'intekerezo no kuvurwa kwayo bisaba kuganirizwa n'abaganga babihuguriwe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND