Umuramyi Bigirimana Fortran uri kubarizwa mu Bufaransa, yashyize hanze amashusho y’indirimbo yagarutse ku mpamvu zo gushima Umwami Yesu wabaye igitambo cy’abanyabyaha.
Mu kiganiro na Inya Rwanda, uyu muririmbyi yavuze ko umutima we
wuzuye impamvu nyinshi zo gushima Yesu, amahoro yahawe, ndetse n’ibyishimo
byuzuye umutima yamuhaye ku buntu.
Ati“ Ndafise impamvu yo kumushima Yesu, ndacyafise impamvu yo gutera hallellua. Hari aho yankuye ntazibagira, hari ibyo yankoreye ntazibagira. Amahoro yampaye ashibamira umutima wanje, umunezero wiwe nizo nkomezi zanje.Yanyujuje ishimwe ataho norikuye hallellua hallellua”.
Fortran yatangarije InyaRwanda ko iyi ndirimbo ye
ibanziriza izindi nyinshi agiye guha abakunzi be ndetse agatambutsa ubutumwa
bwiza binyuze mu gutanga ibihangano by’umwuka.
Ashimira Nyagasani wamuhisemo kugirango abe umwe mu
bavugiramana kandi akoreshe impano ye, avuga kugira neza kwayo n’umurimo
ukomeye Yesu yakoreye abatuye Isi wo kubabera inshungu y’ibyaha byabo akabambwa
ku bwabo.
Uyu mwuga yinjiyemo avuga ko wamunyuze, kuko aribwo
buryo yabonye yanyuzamo ijambo ry’Imana akabwiriza benshi akoresheje ijwi
yahawe, akamamaza ishimwe ry’iyamuhamagaye.
Ati “ Nishimiye gukoresha ijwi ryanjye namamaza
urukundo rwa Yesu Kristo ndetse no kugira neza kw’Imana benshi bagasobanukirwa
imbaraga z’ubumana”.
Uyu muramyi ashimira abantu bose bakomeje gukunda
ibihangano bye no kubisangiza benshi banyotewe no kumenya Imana, abashishikariza no guhinduka kuyikorera bakaba abayoboke bayo.
Fortran Bigirimana yaririmbye ku mpamvu zimutera gushima Yesu
Yavuze ko agiye gukora indirimbo nyinshi
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO “ NDAFISEIMPAMVU” YA FORTRAN BIGIRIMANA
TANGA IGITECYEREZO