RFL
Kigali

Gutinda gushaka bigabanya iminsi yo kubaho

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:27/02/2024 11:44
0


Abantu benshi bakunda kugira ikibazo cyo kunanirwa guhitamo uwo bazabana bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo gutenguhwa n’uwo wakundaga, kuba umuntu yarashakishije akabura uwo baberanye n’ibindi byinshi.



Muri iyi minsi kandi uzumva benshi mu rubyiruko bavuga bati "Nta gikwe!' cyangwa se barateye umugongo ibyo kurushinga. Hari kandi n'abasigaye bibwira ko kudashaka aribyo byiza kurusha gushaka nyamara ahubwo nibyo bibi cyane dore ko bitera ingaruka zirimo no kugabanya iminsi yo kubaho.

Gusa igiteye ubwoba kurushaho ni uko kumara igihe kinini uri ingaragu udashaka bigabanya iminsi yo kubaho nk'uko ubushakashatsi bubivuga. Nk'uko wari uzi neza ko itabi, inzoga, umubyibuho ukabije biri mu bintu bigabanya iminsi yo kubaho, wongereho no kuba urambye cyane mu bugaragu nk'uko ubushakashatsi bwakozwe na bamwe mu bahanga mu bijyanye n’imitekerereze ya muntu babivuga.

Ni ubushakashatsi bwakozwe n’Abanyamerika n'ikigo cyabo cyitwa 'NIH' (National Institutes of Health', aho bwagaragaje ko kumara igihe kinini uri ingaragu nta mugabo cyangwa umugore ufite, bituma umuntu apfa imburagihe.

Ushobora kwibaza uti ese ni iyihe mpamvu yabyo?

Ubusanzwe umutima ni cyo cyicaro cya roho zacu, iyo umutima urwaye rero n’umubiri wose uba urembye, agahinda k’urukundo ni ikintu gikomeye cyane utapfa kwibwira, benshi mu bagiye bahura n’utubazo mu rukundo kabone n’iyo twaba tugaragara nk’uduto bigatuma batinda gushaka baba bafite zimwe mu ngorane zisa neza n'izirimo agahinda gakabije, ubwigunge bwinshi ndetse no kubura ibitotsi ibyo bikamuviramo kugira imyitwarire atari asanganywe irimo kunywa ibiyobyabwenge ibintu bigira ingaruka ku buzima bw’umuntu.

Kugira ubwigunge, agahinda gakabije, kwishora mu ngeso mbi no gukora ibintu bibi kuko ntawe ufite mubana cyangwa se wibwira uti ntawe twashakanye mfite cyangwa umwana byagiraho ingaruka, bituma umuntu yitwara uko yishakiye bikagira ingaruka ku buzima byumwihariko bigabanya uburambe bwe dore ko izi ndwara z'agahinda gakabije n'izindi zose zizishamikiyeho abazirwaye benshi bapfa imburagihe nk'uko ikinyamakuru Psychology Today kibivuga.

Ese ni gute wabaho mu gihe utarabona uwo muzabana?

Ikintu cya mbere ukwiye kumenya ni uko kuba uri ingaragu atari ryo herezo ry’ubuzima bwawe, kuko icyo ni icyiciro abantu bose banyuramo, icyo ugomba gukora ni ukunezererwa ubusiribateri bwawe ukishimisha mu byo uzi bikunezeza ubundi ntukunde kuba uri wenyine igihe kinini. Zimwe muri izi nama abahanga bagaragaza zishobora kugufasha kwishimira ko uri ingaragu:

Gukora imyitozo ngororomubiri , gutembera ahantu hatuje hari n’akayaga keza, kumarana umwanya munini n’inshuti zawe ndetse n’umuryango wawe kandi ukirekura burundu ukagaragaza amarangamutima yawe yose. Shaka ibintu bigushimisha wowe ubwawe ubikore, wiyiteho ku buryo buhagije unezeze ubugaragu bwawe.

Ubuzima bw’ikiremwamuntu bugizwe no gusabana, niba nta nshuti uragira muhuza urugwiro, gerageza kwegera bagenzi bawe musabane, mwishime kuko ari ingenzi cyane mu buzima. Niba utekereza ko kuba ubayeho wenyine nta mukunzi ugira bifite aho bituruka, bigatuma uhora wigunze ndetse nta cyizere cy’ubuzima ufite, gerageza gushaka umwe mu baganga babyigiye agufashe kugaruka mu buzima bwiza bizagufasha gukira ubundi wishimire ubuzima ubayemo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND