RFL
Kigali

Bruce Melodie yagarutse i Kigali bucece

Yanditswe na: Freddy MUSONI
Taliki:26/02/2024 22:21
0


Umuhanzi Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie n'ikipe bari bari kumwe muri Kenya, bagarutse i Kigali nyuma y'ibikorwa bya Muzika bari bamazemo iminsi.



Umuhanzi Bruce Melodie, Producer Prince Kiiiz na Kenny Mugarura-murumuna wa Coach Gael (Gael Karomba) bari bamaze iminsi mu gihugu cya Kenya aho bari bari mu bikorwa bya Muzika birimo igitaramo Bruce Melodie yahuriyemo na Bahati, bagarutse mu Rwanda.

N'ubwo batigeze babitangaza byeruye, InyaRwanda yamenye amakuru ko ubu barimo kubarizwa mu Rwanda. Ku wa 19 Gashyantare 2024 nibwo berekeje muri Kenya.

Umwe mu bantu ba hafi ya Bruce Melodie waganiriye na InyaRwanda, yahishuye ko aba bombi bageze i Kigali kuri uyu wa 26 Gashyantare 2024 ahagana saa munani z'amankwa. Yagize ati "Baje uyu munsi ku manywa".

Icyakora kuri uyu munsi Bruce Melodie yari yaciye amarenga ko yaba yagarutse kuko abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yashimiye abakunzi be bo muri Kenya n'ubwo byari bitaremezwa ko yagarutse.

Kuva ku wa 19 Gashyantare 2024 Melodie yakoze ibikorwa bitandukanye birimo kuzenguruka ku maradiyo yo muri Kenya mu kumenyekanisha indirimbo ye "When she's around" yakoranye na Shaggy.

Bruce Melodie kandi yakoze igitaramo ku wa 23 Gashyantare 2024, akaba yaragihuriyemo n'umuhanzi Bahati wo muri iki gihugu banakoranye indirimbo "Diana".

Bruce Melodie na Bahati nyuma y'uko bataramiye muri Kenya, yagarutse i Kigali








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND