Muhoza Eric umwe mu bakinnyi u Rwanda rwari rucungiyeho muri Tour du Rwanda y'uyu mwaka, yatangaje icyamuteye umusaruro muke, benshi batamukekeraga.
Kuri
iki cyumweru, ni bwo hasojwe isiganwa rya Tour du Rwanda, ryari rimaze
icyumweru rizenguruka ibice byose bigize u Rwanda. Ni isiganwa riba buri mwaka
abanyarwanda bafite abakinnyi bahanze amaso, kuri iyi nshuro Muhoza Eric akaba
ari we munyarwanda wari witezwe cyane.
Uyu
musore w'imyaka 22 yari yaje mu bakinnyi 15 bitwaye neza muri Tour du Rwanda
y'ubushize, ari nacyo cyatangaga icyizere. Nyuma y'agace ka nyuma ka Tour du Rwanda Muhoza aganira na InyaRwanda
yagarutse ku bihe yahuye nabyo ndetse n'icyamugoye muri iyi minsi 8.
Yagize ati: ''Yego uko abanyarwanda bari biteze ko nakwitwara muri iyi Tour du Rwanda si ko byagenze, ku munsi wa 3 nabashije kuba natakaza ibihe, isiganwa rihita rihinduka iyo ukoze ikosa rimwe mu isiganwa byose bihita bihinduka".
"Nagerageje ukuntu nibura nakwegukana agace ariko biranga, mpitamo gufasha
bagenzi banjye, ubu umwaka utaha ni bwo nzongera kugerageza. Iyi Tour du Rwanda
insigiye ko meze neza ntasubiye inyuma, ni amahirwe make ndizera ko umwaka utaha
bizagenda neza".
Tour
du Rwanda y'uyu mwaka, Muhoza Eric yayisoje ari ku mwanya wa 40, arushwa
iminota 28 n'umukinnyi wa mbere wegukanye isiganwa
TANGA IGITECYEREZO