RURA
Kigali

Icyihishe inyuma y'Itandukana rya Jowest n'abamufashaga

Yanditswe na: Freddy MUSONI
Taliki:25/02/2024 13:01
0


Umuhanzi Jowest uri mu batanga icyizere muri muzika Nyarwanda, yatandukanye na Label yarebereraga inyungu ze.



Kuva uyu mwaka watangira, umuhanzi Josue Giribambe uzwi nka Jowest, umubano we na Label yarebereraga inyungu ze ya IT Entertainment ntago wabaye mwiza kuko waranzwe no kutumvikana ku mpande zombi, ibibazo byabagejeje ku gutandukana.


Jowest abinyujije ku rubuga rwa Instagram, yavuze ko yatandukanye n'ikipe yamurebereraga inyungu za muzika kubera gutumvikana.


Ni ubutumwa yanditse kuri uyu wa 25 Gashyantare 2024 nyuma y'uko aba bagiranye ibibazo kwiyunga bikaba ingorabahizi.


Kugeza ubu urubuga rwanyuragaho imiziki ya Jowest, ntirikiri mu mazina ye kuko uwo muyoboro wa YouTube wamaze guhindurirwa amazina ukitwa  Young Jally.


Uko byatangiye.


Mu minsi ishize, kuri uru rubuga hagiyeho indirimbo nshya yiswe 'Ka Nkukunde'. Iyi ndirimbo yagiye hanze ubona itarangiye yaba mu buryo bw'amajwi ndetse n'amashusho.

Iyi ndirimbo ntiyamazeho kabiri kuko yari yasohotse hatabayeho kumvikana ku ruhande rw'umuhanzi n'urw'abamufashaga.


Nyuma y'igihe gito, iyi ndirimbo yaje gusibwa, InyaRwanda yamenye ko Jowest yatanze ikirego kuri uru rubuga igasibwa.


Uwahaye amakuru InyaRwanda, yavuze ko aba bombi icyo bapfuye ari uko uyu Young Jally, nyiri IT Entertainment, atari agihereza Jowest ibyo amugomba birimo n'amafaranga yo kwifashisha mu bikorwa bya Muzika.


Uyu muntu utifuje ko dutangaza amazina ye, yavuze ko Jowest agiye gutangira bushya kuko umuyoboro wa YouTube yamaze kuwakwa, azafungura umushya.


Yagize ati "Ubusanzwe umuyoboro wa YouTube wanyuragaho indirimbo za Jowest, wahoze ari uw'uyu Young Jally cyane ko yari umuhanzi nawe.Atangiye gufasha Jowest, bahise bahindura amazina kugirango abakunzi ba Jowest bajye babona aho bamusanga byoroshye".


Yavuze ko bari barumvikanye ko uzaba uwa Jowest burundu cyane ko yari amaze gushyiraho indirimbo nyinshi. Icyakora ngo byahindutse ubwo batangiraga kutumvikana, uyu Young Jally amubwira ko atakiwumuhaye.


Jowest asanzwe azwi mu ndirimbo zitandukanye zirimo "Agahapinesi, Hejuru, Ndatinda' n'izindi.

Umuyoboro wa YouTube wacagaho indirimbo za Jowest yawambuwe 

Jowest yanditse ibaruwa ivuga ko yandukanye n'abamufashaga

Jowest ni umwe mu bahanzi bo guhanga amaso mu kiragano gishya 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND