RFL
Kigali

Kenny Sol yarase amashimwe umubyeyi we watabarutse

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:24/02/2024 17:26
0


Rusanganwa Norbert [Kenny Sol] mu kwizihiza isabukuru y’amavuko, yagaragaje ko ibyo akora byose ari ku bw’umubyeyi wamwibarutse aba yifuza iteka gutera ishema.



Muri iyi minsi Kenny Sol ari mu bahanzi bari kugarukwaho cyane nyuma yuko atangiranye umwaka amavuta mashya asezerana mu mategeko na Kunda Yvette Alliance.

Yaje no kubona amasezerano yo kwamamaza telefone nshya za Infinix ndetse muri iyi minsi Bruce Melodie akaba yaratangaje ko bamaze no kongera guhuza amaboko binyuze muri 1:55AM.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Kenny Sol yasangije abamukurikira amashusho n’amafoto amugaragaza mu buto bwe ari kumwe na nyina umubyara watabarutse ariko ahora iteka yifuza gutera ishema.

Kenny Sol yagize ati: ”Yari ahari ubwo nahumekaga umwuka wanjye wa mbere, nari mpari ubwo yahumekaga uwe wa nyuma. Ndi hano ngo ngutere ishema Mama.”

Ni amagambo yakoresheje yiyifuriza isabukuru nziza y’imyaka agize 26. 

Byitezwe ko nyuma y’ibitaramo biherekeza Tour Du Rwanda, ari bwo abantu bazarushaho kumenya neza uko imikoranire ya Kenny Sol na 1:55AM ihagaze.

Kugeza ubu nta kintu gifatika arabivugaho ndetse n'abo ku ruhande rwe bavuga ko hari ibiganiro yagiranye na 1:55 AM, ariko ntibemeza ibyo kuba baramaze gushyira umukono ku masezerano nk'uko Bruce Melodie yabitangaje.

Kenny Sol yizihije isabukuru akomoza kuri nyina watabarutse, avuga ko yifuza kumutera ishema Ubwo Kenny Sol yari akiri muto ari kumwe n'umubyeyi we [Mama we]






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND