RFL
Kigali

Umwe yishyuwe ibihumbi 700Frw: Gad yavuze ku bizungerezi bakoresheje muri Fou De Toi, Sesa na Fine

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:21/02/2024 17:28
0


Gad Nshimiyimana [Gad] ukomeje kwiharira isoko ry’abatunganya amashusho y’indirimbo, yagarutse ku bakobwa bihariye akoresha, ayo bagiye babishyura, uko abigenza ngo abashe kubabona, anakomoza ku kayabo bagiye babaha.



Niba wararebye indirimbo nka Fou De Toi, Element yahuriyemo na Bruce Melodie na Ross Kana, ukabasha kureba Sesa ya Ross Kana iheruka kujya hanze na Fine ya Shemi Ft Juno Kizigenza, ubona ko ari indirimbo zihariye mu buryo bw’amashusho.

Iyo bigeze ku bakobwa bagaragara muri izi ndirimbo ubona ko bihariye na cyane ko abenshi nta n’izindi ndirimbo wabasangamo. Ariko iyo urebye ubona bahura neza n'ibyo umuhanzi agarukaho mu gihangano cye cy’amajwi.

Aba bakobwa harimo Cynthia Manzi, Tracy Umukunzi na Uwera Judith [Judy]. Mu kiganiro inyaRwanda twagiranye na Gad twamubajije imikorere ye inyuranye n’iy'abandi batunganya amashusho muri iki gihe.

Gad yagaragaje ko iteka akora amashusho agamije kubara inkuru ishushanije neza n'uko umuhanzi yayifuje niba ari urukundo rw’umunyenga cyangwa rubabaje n’ibindi.

Kuri iyi ngingo agaragaza ko bimuha akazi katoroshye ariko kubera ibyo aba yifuriza ababona ibyo akora, bituma akora iyo bwabaga binyuranye n’abandi aho usanga bahura ku munsi wo gukora amashusho.

Avuga ko we abanza gufata umwanya wo guhuza abazakora muri iyo ndirimbo bakabanza gufata igihe cyo kwitoza ibyo bazakora. Yavuze eko bakobwa akoresha babanza kwitozanya n’umuhanzi kugira ngo bazabashe guhuza.

Kuri iyi ngingo yagaragaje ko banabishyura neza. Avuga kuri Fou De Toi, Sesa na Fine yagize ati: ”Tunabaha amafaranga atari macye muri izo ndirimbo ntawigeze ajya munsi y’ibihumbi 400 Frw, uwo twahaye menshi we ni ibihumbi 700Frw.”

Mu buryo bw’amashyengo avuga ko ayo atari amafaranga macye, ati: ”Amezi abiri y’imishahara ku mukozi umeze neza mu Rwanda.”

Yanavuze ku bijyanye no kumvisha umukobwa kujya mu ndirimbo kuko benshi bibaza uko abantu bazabafata, umuryango avukamo utabyumva na we ubwe, atangaza ko bisaba kumusobanurira.

Gad yavuze ko agerageza kubasobanurira cyane ko benshi mu bo bakorana baba basanzwe ari inshuti mu buzima bwa buri munsi akabereka ko ari akazi kandi abahanzi bagiye gukorana ari abanyamwuga.Gad umaze gutunganya nyinshi mu ndirimbo zikunzwe yavuze ko bimufata umwanya gukora amashusho mezaJudy ari mu ba Video Vixen bamaze gukorana na Gad aho agaragara muri Fine ya Shemi na Juno Kizigenza Tracy Umukunzi uri mu ndirimbo nshya ya Ross Kana ndetse na Sesa nayo yakozwe mu buryo bw'amashusho na GadCynthia Manzi witabajwe muri Fou De Toi yatumijwe na Gad uvuga ko bishyura neza abakobwa bakoresha kandi bakorana kinyamwuga

KANDA HANO UREBE SESA YA ROSS KANA


KANDA HANO UREBE FINE YA SHEMI NA JUNO


KANDA HANO UREBE FOU DE TOI YA ELEMENT, ROSS NA MELODIE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND