Umuramyi ubarizwa muri Canada, Senga Byuzuye ukoresha amazina ya Senga B, yanditse amateka mu gitaramo cyatumiwemo abahanzi bakunzwe barimo Ben na Chance, Nkomezi Prosper, Emmy Vox n'abandi.
Ni igitaramo cyabaye tariki 16 Gashyantare 2024 kuri Egilse Vivante ya Rebero Gikondo, cyitabirirwa n'abizera batandukanye, abaramyi bakunzwe mu kuririmba indirimbo zisingiza Imana, ndetse n'umuryango wa Senga B uza kumushyigikira, barangajwe imbere n'ababyeyi bamwibarutse ndetse na nyina w'umugabo we washimiwe byimazeyo.
Muri iki gitaramo cya Live Recording cyafatiwemo amashusho y'indirimbo za Senga Byuzuye, cyagarutse ku mashimwe amuri ku mutima.
Yagize ati" Ndashimira abaje kunshyigikira bose barimo ababyeyi banjye bicaye hano uyu munsi gusa sinakwibagirwa mabukwe waturutse mu mutara".
Ati" Mwarakoze kunyemera! Warakoze kumbyarira umugabo mwiza unkunda akanshigikira! Warakoze kumbera umubyeyi mwiza ugakora urugendo rwa kure uje mu gitaramo".
Igitaramo kibaye nyuma y'uko Senga B yakiriwe ku kibuga cy'indege cya Kanombe, agatangaza ishimwe afite ku Mana yamukoresheje iby'ubutwari ndetse n'abamuhaye amaboko muri uyu mwuga barimo Adrien Misigaro.
Ubwo yageraga mu Rwanda yatangarije InyaRwanda ati" Imana yabanye nanjye kandi ingeza aho ntabashaga kugera".
Senga B yashimiye nyirabukwe wamubyariye umugabo akitabira n’igitaramo cye
Ben na Chance bakoze ku mitima y'abafana babo bitabiriye
Prosper Nkomezi yaririmbye muri iki gitaramo cyanyuze benshi
Emmy Vox yafatanije na Senga Byuzuye kuririmbira Imana
TANGA IGITECYEREZO