Ababarizwa muri sinema nyarwanda ndetse n’imyidagaduro muri rusange bafite umukoro ukomeye mu kwagura uyu mwuga harimo no gutanga ibihangano byigisha abayikurikira ibyo bikajyana no gukora ibikunzwe ku isoko nk'uko byagarutsweho na bamwe bahura nabyo umunsi ku wundi.
Ibi bintu kubihuza bisa n'ibitoroshye kuko imbaga
y’abantu ikururwa n'ibidafite umumaro mu gihe ibihangano bifite inyigisho bishobora gushitura bake nk'uko bimokeza kugarukwaho na bamwe.
Bamwe babarizwa muri uyu mwuga bemeza ko ibikurura
amaso y'abantu bikunze kwitwa ibishegu bitaramba ku isoko kuko rimwe na rimwe
birebwa na bamwe bumiwe kuko bidakwiye bitanasanzwe, ababikora bakibeshya ko byakunzwe.
Ubwo Iradukunda Gad umwanditsi wa filime nyarwanda akaba
n’umukinnyi wazo yaganirizaga na InyaRwanda, yavuze ku bintu by'ingenzi bituma filime cyangwa ibihangano
runaka bikundwa bikarebwa n’abantu benshi.
Ati “ Kugirango filime ikundwe bisaba gukora
ibintu bifite ubudasa, niyo wakora ibisanzwe bikorwa, ariko ukagira umwihariko
wo kubikora mu buryo bwawe. Icya kabiri gituma filime ikundwa ni uko ikinwa n’abantu
bafite ubuhanga muri byo uhereye ku bamenyekanye.
Uyu musore yabihamije avuga ko, filime ye ya mbere yanditse iherutse guhagarara " Kwivuko Series" yakunzwe bitewe n’umwihariko we wibanze ku buzima bwo mu cyaro, ikamamara
kurushaho ubwo yakinishaga abakinnyi ba sinema nyarwanda bakunzwe barimo Nsabi,
Kanyombya, Mama Sava n’abandi.
Iradukunda atangaza ko uyu mwuga urimo akazi kenshi kuko
bitarangirira ku bakinnyi gusa, ahubwo kurangira kwa filime binyura mu nzira
nyinshi. Filime ikenera abakozi bafite ubuhanga butandukanye, nka bamwe
bazandika, abandi bakaziyobora, abandi bagafata amashusho yazo
bakanayatunganya, abafite amafaranga bakazigura bakazicuruza n’ibindi.
Gad winjiye muri uyu mwuga, yavuze ko gutanga
ibihangano byivanzemo imico yiganjemo ibikorwa byo kwiyandarika bizwi nk’ibishegu,
bihuruza abantu ariko bikazima mu kanya nk'ako guhumbya kuko nta nyigisho nzima
bisiga ahubwo byangiza imyumvire yiganjemo iy’urubyiruko, bamwe bagakururwa nabyo kubera irari.
Ati “ Abenshi baza baje gushakamo amafaranga bimeze nko
kwiba, bavuga ko bashaka gukuramo ayabo bakigendera. Ariko umuntu aje muri aka
kazi akareba ku nyungu rusange no kubizagirira abazikurikira akamaro,
byazabahira nubwo byatinda. Ibihangano biramba bikura buhoro ntabwo bitumbagira
vuba vuba.
Mu kiganiro na Daniel Gaga wamamaye nka Ngenzi, umaze imyaka myinshi muri uyu mwuga, yagarutse ku bikurura amaso y'abantu ariko bigasiga benshi bahinduye imyitwarire yabo, na bamwe bigasiga irari mu mitima yabo.
Ngenzi wamamaye muri filime nyarwanda avuga ko ibirangaza abantu bibagiraho n'ingaruka nziza cyangwa mbi. Yaba indirimbo, filime cyangwa ibindi bihangwa, iyo birimo imico mibi byangiza abiganjemo urubyiruko, babyigana kuko bigezweho.
Bamwe bavuga ko bashora mu bihangano biteguye neza kandi bifite inyigisho nzima yafasha benshi mu buzima bwa benshi ntibirebwe cyangwa ngo bibabyarire inyungu ifatika, ariko ibihangano bizwi nk'ibishegu bigakurura benshi, nubwo bavuga ko bitaramba.
Ngenzi ati " Umuntu uramubwira ngo njyewe mfite iki gitekerezo akavuga ngo reka nkubwire. Ati ubu ngubu ibintu abantu bakunze cyane ni ibintu bibasetsa, ibintu by'ibishegu cyangwa bigaragara nkaho bitiyubashye".
Ngenzi ati" Urasanga aha hanze ibishegu byarabaye ibishegu. Simvuga amazina y'abafite ama filime y'ibishegu cyangwa indirimbo, ngo nibyo bikundwa".
Yababajwe n'iki kibazo bimutera kwibaza ati " Nibyo koko nibyo abanyarwanda bakunda? abanyarwanda dukunda ibishegu? ubusambanyi?. Mu by'ukuri koko nibyo dukwiye gukunda? ama filime amwe namwe ameze nka filime z'urukozasoni nibyo dukunze?imyambarire idafite aho ituganisha? ndumva twataye umuronko".
Uyu mukunnyi wa filime yavuze ko ubusambanyi n'ibisa nabyo, bikomeje guhabwa intebe cyane cyane ku bakoresha urubuga rwa youtube bakabikora bashaka gukurura amaso y'abantu, kandi bikarebwa cyane mu gihe ibyigisha abanyarwanda cyangwa urubyiruko muri rusange bititabwaho.
Yakomeje ati" Kugeza aho ababyeyi bamwe na bamwe batangiye kwitotombera izo filime? mureke tugaruke tugarure umwimerere wacu wa sinema nyarwanda kandi bizatubera byiza cyane, indangagaciro z'umunyarwanda zigaragare".
Yibajije imyitwarire y'ahazaza ku bana bato bareba izo filime n'indirimbo bigaragaza kwiyandarika no kwerekana ubusa cyangwa ibice by'umubiri atanga inama ku bashoramari.
Ati "Abana bato bakinishwa muri izi filime n'abazikurikira bari guhabwa ubuhe burere?"
Yahamagaye abo bifuza kwagura ibihangano bifatika ati " Uwanshaka akeneye kuza kundeba, ibihangano bizima ndabifite, ushaka inkuru nzima zose ndazifite, atari biriya bihanze bidafite umutwe n'ikibuno. Mureke dufunguke kuko bitabaye ibyo turi kugana habi mureke dufunguke amaso".
Daniel Gaga yashimye abagerageza kubaka no gushora mu bihangano bifite akamaro kandi bifite inyigisho izaramba aho kwirukira amafaranga hakorwa ibindi bifatika. Yibukije abakora ibyo byiswe ibishegu ko, ntaburambe bwabyo abasaba kubihagarika, no kumenya umuco nyarwanda.
TANGA IGITECYEREZO