Umujyi wa Kigali watangaje ko ukomeje gahunda yo kuvugurura imiterere y'ibitaramo utegura biba buri kwezi, mu rwego rwo gufasha abatuye uyu Mujyi gususuruka cyane cyane mu mpera z'ukwezi.
Byatangajwe n'Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki 12
Gashyantare 2024, cyagarukaga ku iserukiramuco “Kigali Triennial”.
Meya Samuel Dusengiyumva yavuze ko barajwe ishinga no
gushyira imbaraga mu bikorwa bifasha abatuye Umujyi wa Kigali 'n'abashyitsi
bacu' kugira ibihe byiza.
Ati "….Niba waje mu nama ukaba wagira uburyo
uruhuka. Ariko ukagira n'uburyo uhura n'umuco Nyarwanda."
Yavuze ko bari kugerageza kwagura ibikorwa by'imyidagaduro
bikarenga umuziki gusa, ahubwo abakunda siporo zirimo nk'umupira w'amaguru,
Volleyball n'abo bashakirwe aho kubirebera kandi mu gihe gikwiye.
Ati "Ibyo byose birahari. Ariko turifuza ko
binaba mu buryo buhoraho. Ku buryo yaba abatuye Umujyi wa Kigali n'abashyitsi
bacu bamenya aho biri kubera kugirango babyitabire."
Yavuze ko kwagura ibikorwa bizafasha urubyiruko kubona
akazi, kandi bizafasha n'ababishoramo imari gukomeza kubona ubushobozi.
Meya Samuel yavuze ko bari gutekereza uko igitaramo
cyabaga buri kwezi, cyahuzwa n'ibindi bikorwa bikajya bibera mu Imbuga City
Walk.
Ati "Ku gitaramo mwari mukomojeho rero cyaberaga
mu Imbuga City Walk, twagirango
tubamenyeshe ko dushaka no kurenga icyo gitaramo cya rimwe mu kwezi, ahubwo
haberemo n'ibindi bikorwa."
Meya Samuel yatanze urugendo rw'igikorwa cy’iserukiramuco
riherutse guhuriza hamwe urubyiruko muri Car Free Zone aho bamuritse 'ibikorwa
byiza', kandi binahuzwa n'uburyo bwo kwidagadura 'ariko bizana n'amafaranga ku
rubyiruko'.
Yavuze ko Umujyi wa Kigali uri gutekereza gukoresha
ahantu hose bafite hahurira abantu nk'umurongo wo gufasha urubyiruko kwiteza
imbere no kugaragaza ibyo bakora, kandi bigahuzwa n'ibikorwa bifasha abantu
kwidagadura.
Meya Samuel ati "[...]N'ahandi hantu hatandukanye
dufite ibyanya byo kwidagadura tuzakomeza gushyiramo imbaraga ku buryo abafite
impano, abafite ibyo bashabora kugeza ku banya-Kigali babigeza aho ngaho
n'abanya-Kigali bakaza kubihasanga, bakabigura, bakanidagadura."
Yavuze ko muri rusange bateganya kuvugurura imiterere
y'igitaramo bari basanzwe bakora, buri kwezi bakajya bagira igitaramo kirenze
kimwe. Ati "Nari mvuze ko tutazajya tugira igitaramo cya rimwe mu kwezi gusa
ahubwo bizarushaho kuba byinshi."
Muri Mutarama 2024, Umujyi wa Kigali wakoze ibitaramo
nk'ibi bibiri, kandi uvuga ko ari nako bizakomeza kugenda buri mwaka.
Ku wa 16 Mutarama 2024, habaye igitaramo cyashyize
akadomo ku imurikabikorwa ry'urubyiruko mu Imbuga City Walk ryateguwe mu kwezi
kwahariwe Isangano ry'Urubyiruko ngo rwerekane ibyo rukora.
Abitabiriye imurikabikorwa bifuje ko ryajya ritegurwa kenshi kugira ngo bibafashe kumenyekanisha ibyo bakora mu Rwanda no ku ruhando mpuzamahanga. Kandi basusurukije n’abahanzi barimo Juno Kizigenza, Alyn Sano na Chriss Eazy mu ndirimbo z’abo zigezweho
Umuhanzikazi Alyn Sano uherutse gushyira hanze
indirimbo 'Biryoha Bisangiwe' yataramiye mu Imbuga City Walk
Juno Kizigenza yisunze indirimbo ze zakunzwe kuri
Album ye 'Yaraje' yaririmbye mu bitaramo bitegurwa n'Umujyi wa Kigali
Umujyi wa Kigali uvuga ko wihaye gahunda yo gukoresha ahantu hose hari icyanya mu gususurutsa abatuye Kigali
Yisunze indirimbo ze zirimo 'Inana', Chriss Eazy yatanze ibyishimo ku rubyiruko rwitabiriye iki gitaramo
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva
yatangaje ko buri kwezi bazajya bagira igitaramo kirenze kimwe
TANGA IGITECYEREZO